skol
fortebet

Umutoza wa Argentina yahawe urw’amenyo kubera igikorwa kigayitse yaraye akoze

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jorge Sampaoli utoza ikipe y’igihugu ya Argentina yahawe urw’amenyo n’abakunzi ba ruhago kubera amashusho yamugaragaje ari kugisha inama Lionel Messi mbere y’uko yinjiza mu kibuga rutahizamu Sergio Aguero.

Sponsored Ad

Bimenyerewe ko umutoza ariwe ufata iya mbere mu gusimbuza umukinnyi utari gukora ibyo ashaka agashyiramo undi ariko Sampaoli we yahisemo kubaza Messi,byatumye benshi bacika ururondogoro ko uyu atari umutoza ahubwo ari agakingirizo ka Messi muri Argentina.

Mu mukino bakinaga na Nigeria bakeneye kuwutsinda byanze bikunze,Messi yagiye kuvugisha umwe mu batoza ba Argentina ku cyo bakora kugira ngo batsinze umukino cyane ko byari igitego 1-1,Sampaoli ahita amwegera aramubaza ati “Nkore iki ?Nshyiremo Kun?”.

Aya mashusho ari gukwirakwira hirya no hino ndetse bamwe bayahinduye urwenya aho bibaza niba Messi ariwe uha uruhushya umutoza kugira ngo ashyiremo umukinnyi mu ikipe ya Argentina.

Sampaoli yashyizemo Kun Aguero ku munota wa 80 asimbuye myugariro Taglafico ndetse yinjirana amahirwe kuko ku munota wa 86 Argentina yabonye igitego cya 2 cyayihesheje itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa