Umutoza wa Bayern Munich yavuze ikintu gitangaje akora kikabangamira umugore we
Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

Umutoza wa Bayern Munich, Julian Nagelsmann, yemeje ko akenshi yangiza ibitotsi by’umugore we kubera kurota ahamagara cyane amazina y’abakinnyi be.
Nagelsmann yavuze ko bigoye cyane gutuza nyuma y’imikino kuko akunze no gusakuza asinziriye nyuma y’imikino.
Aho kurota ku musaruro mwiza,uyu mutoza akunze gukangura umukunzi we bakundanye bakiri bato Verena ahamagara amazina y’abakinnyi be bakomeye, nka Robert Lewandowski, Thomas Muller na Leroy Sane.
Nagelsmann yafashije Bayern kuba iyoboye (...)
Umutoza wa Bayern Munich, Julian Nagelsmann, yemeje ko akenshi yangiza ibitotsi by’umugore we kubera kurota ahamagara cyane amazina y’abakinnyi be.
Nagelsmann yavuze ko bigoye cyane gutuza nyuma y’imikino kuko akunze no gusakuza asinziriye nyuma y’imikino.
Aho kurota ku musaruro mwiza,uyu mutoza akunze gukangura umukunzi we bakundanye bakiri bato Verena ahamagara amazina y’abakinnyi be bakomeye, nka Robert Lewandowski, Thomas Muller na Leroy Sane.
Nagelsmann yafashije Bayern kuba iyoboye Bundesliga kuko irusha amanota atandatu iyikurikiye kandi ari mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri RB Leipzig.
Ariko na nyuma yo kwitwara neza mu kibuga, hanze yacyo ananirwa gutuza kugeza no mu buriri.
Uyu mutoza w’imyaka 34 yabwiye ikinyamakuru ’51’ cya Bayern,nkuko byavuzwe na Bild ati: "Rimwe na rimwe iyo ndyamye nyuma y’umukino mpamagara amazina y’abakinnyi banjye.
"Umugore wanjye rimwe yigeze kubimbwira. Rimwe na rimwe biramukangura nijoro."
Nagelsmann na mugenzi we w’umudage Verena w’imyaka 35, bakundanye kuva bakiri ingimbi.
Hashize imyaka ine bashyingiranwe mu birori byihariye byabereye I Bavaria.Bamaze kubyarana abana babiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *