skol

Umutoza wa Brighton yavuze urwango rukabije yanga abasifuzi b’Abongereza

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Umutoza Roberto De Zerbi yarakaye cyane,avuga ko adakunda ’80 ku ijana by’abasifuzi ba Premier League’ nyuma y’uko ikipe ye ya Brighton y’abakinnyi 10 banganyije na Sheffield United igitego 1-1.

Simon Adingra yari yatsindiye Brighton yari yakiriye umukino,hanyuma Mahmoud Dahoud ahabwa ikarita itukura yahinduye isura y’umukino.

Iyi karita yaje nyuma y’aho uyu mukinnyi wo hagati Dahoud akandagiye ku kaguru ka Ben Osborn wa Sheffield bituma iyi kipe yishyura igitego cyitsinzwe na Adam Webster.

De Zerbi yagize ati: ’Ndashaka kuvuga ukuri kumvikana,ntabwo nkunda abasifuzi 80 ku ijana mu Bwongereza.

Ntabwo ari ikintu gishya. Simbakunda cyangwa imyitwarire yabo mu kibuga.

Ubwongereza nicyo gihugu cyonyine iyo hagiye gukorwa isuzuma rya VAR uba utizeye neza ko icyemezo kiri bufatwe kiraba gikwiye.

Mu bindi bihugu uba wizeye 100 ku ijana ko icyemezo cy’umusifuzi ari ukuri.

Mu Bwongereza, oya, kandi sinshobora kubyumva.

Kugeza ku ikarita itukura hari ikipe imwe gusa mu kibuga.Nyuma yo kubura umukinnyi umwe twatakaje gahunda n’imikinire yacu. "

Ariko,nyuma yo gusubiramo amashusho,byagaragaye ko icyemezo cya Chris Kavanagh ari ukuri ndetse Dahoud yari akwiye ikarita itukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa