Umutoza wa Chelsea ari mu maganya menshi kubera gutsindwa umusubirizo
Yanditswe: Friday 13, Jan 2023
Umutoza Graham Potter ukiri mushya mu ikipe ya Chelsea akomeje gutsindwa umusubirizo aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yatsinzwe na Fulham ibitego 2-1 mu mukino Joao Felix yahawemo ikarita itukura aribwo bwa mbere akiniye iyi kipe.
Bwana Potter yavuze ko ibintu byose biri kugenda nabi muri Chelsea kuko imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino 10 iheruka gukina muri shampiyona.
Ubu nibwo bwa mbere Chelsea yitwaye nabi cyane mu myaka 12 ishize ndetse ibintu byazambye itsindwa na Fulham (…)
Umutoza Graham Potter ukiri mushya mu ikipe ya Chelsea akomeje gutsindwa umusubirizo aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yatsinzwe na Fulham ibitego 2-1 mu mukino Joao Felix yahawemo ikarita itukura aribwo bwa mbere akiniye iyi kipe.
Bwana Potter yavuze ko ibintu byose biri kugenda nabi muri Chelsea kuko imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino 10 iheruka gukina muri shampiyona.
Ubu nibwo bwa mbere Chelsea yitwaye nabi cyane mu myaka 12 ishize ndetse ibintu byazambye itsindwa na Fulham 2-1.
Potter uri ku gitutu gikabije kuri Stamford Bridge,yavuze ko ikarita itukura yahawe rutahizamu Felix yashegeshe ikipe ye iratsindwa.
Ati "Birasobanura neza aho turi ubu,ibintu byose byakagenze nabi biri kugenda nabi.Joao Felix yari ameze neza mbere y’uko ahabwa ikarita y’umutuku.Washoboraga kubona ubuhanga bwe.Yari ateje ikibazo.
Ikosa yakoze ryamugwiriye.N’akantu gato yakoze nka rutahizamu.Sintekereza ko hari ubugome yari afite ahubwo byamugwiriye ubu tugiye kumubura nawe.
Nubwo natekerezaga ko abasore barakomeza kwitwara neza,Fulham nta byinshi yari ifite muri kiriya gihe kuko twabonye amahirwe menshi gusa birangira ari ijoro ry’umubabaro kuri twe."
Umutoza wa Chelsea yavuze ko hari byinshi bikunze gukosoka mu bwugarizi bwe ndetse avuga ko bagomba kwiyunga n’abafana vuba.Ati "Nkuko mwabyiyumvisha,turababaye.Turi mu bihe bibi,urugendo rubi.Twaje hano dushaka gutsinda ariko ntitwabikoze.
Turumva ibyiyumvo by’abafana,turababaye.Dukwiriye kugaruka vuba."
Chelsea igiye kumara ukwezi kose idafite Joao Felix kuko atazagaragara mu mikino 3 irimo uwa Crystal Palace, Liverpool na Fulham bizatuma ibura ibisubizo mu busatirizi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *