Umutoza wa Chelsea FC yabwiye amagambo y’urucantege abafana bayo
Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

Umutoza wa Chelsea,Graham Potter yatangaje ko nubwo ari kugurirwa abakinnyi ubutitsa ariko nta cyizere cy’uko bazahita batanga umusaruro iyi kipe ikitwara neza kurushaho.
Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye gusinyisha undi mukinnyi mushya utaha izamu wiyongera kuri benshi cyane afite.
Graham Potter yagize ati "Nta cyizere ko bizakunda.Buri cyemezo ugiyemo ugomba kugira kwicisha bugufi ukavuga ko utabonye ibisubizo byose.Ushobora gutomboza birimo (...)
Umutoza wa Chelsea,Graham Potter yatangaje ko nubwo ari kugurirwa abakinnyi ubutitsa ariko nta cyizere cy’uko bazahita batanga umusaruro iyi kipe ikitwara neza kurushaho.
Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye gusinyisha undi mukinnyi mushya utaha izamu wiyongera kuri benshi cyane afite.
Graham Potter yagize ati "Nta cyizere ko bizakunda.Buri cyemezo ugiyemo ugomba kugira kwicisha bugufi ukavuga ko utabonye ibisubizo byose.Ushobora gutomboza birimo uburere ukavuga ibizabaho."
Aya magambo ya Potter yaje akurikira ay’abatoza barimo Jurgen Klopp na Thomas Frank banenze Chelsea uburyo isesagura amafaranga ku isoko igura abakinnyi.
Klopp yagize ati "Bakemuye ikibazo mu buryo butandukanye n’ubwacu.Ntabwo nizeye ko bazakomeza kubikora mu myaka 10 iri imbere.
Umutoza wa Brentford,Thomas Frank,yavuze ko kugura Mudryk miliyoni 88 z’amapawudi ari ubusazi.
Chelsea muri uku kwezi kwa mbere yaguze myugariro Benoit Badiashile muri Monaco,kuri miliyoni 35 z’amapawundi,itanga miliyoni 10.5 z’amapawundi kuri rutahizamu David Datro Fofana muri Molde, miliyoni 11 kuri Andrey Santos wa Vasco da Gama na rutahizamu Joao Felix yatiye kuri miliyoni zisaga 10 z’amapawundi kuva muri Atletico Madrid.
Aba baraye biyongereyeho undi rutahizamu wa PSV Eindhoven, Noni Madueke yatanzeho miliyoni 35 z’amapawundi.
Kuri uyu wa Gatandatu,Chelsea irahura na Liverpool mu mukino irakoresha abakinnyi bayo bashya barimo uyu Mudryk bambuye Arsenal ku kayabo katavugwaho rumwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *