Umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel yatandukanye n’umugore we bamaranye imyaka 13
Yanditswe: Monday 04, Apr 2022
Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, yatandukanye n’umugore we Sissi Tuchel, bari bamaranye imyaka 13 babana nk’umugore n’umugabo.
Biravugwa ko umugore wa Thomas Tuchel , Tuchel Sissi yatangiye gushaka impapuro zo kwaka gatanya mu cy’umweru gishize , nyamara bombi ngo bari barabyemeranyijeho nambere hose .
Mu makuru dukesha ikiyamakuru The Dailmail.com yatangaje ko Sissi yarangije gahunda yo kwaka gatanya mu cyunweru gishize. Inshuti za hafi y’abo zihamya ko uburyo bwose bwifashishijwe ngo aba bombi biyunge butabyaye umusaruro.
Nta gihe kinini cyari gishije hagiye hanze amashusho yanyuze benshi agaragaza Sissi usanzwe ari umunyamakuru, yereka urugwiro rudasanzwe umugabo we nyuma y’umukino wa nyuma wa Champions League, warangiye Chelsea itsinze Manchester City.
Mu gihe bari bamaranye, babyaranye abana babiri b’abakobwa. Ntabwo icyo bapfuye cyigeze gitangazwa.
Tuchel na Sissi basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2009, kuri ubu batandukanye bafitanye abana 2 ba bakobwa bakuru.
Sissi aheruka kugaragara mu bihe byiza n’umugabo we , ubwo yamuhobereraga ku kibuga cy’umupira cya Estadio do Dragao i Porto muri Gicurasi umwaka wa 2021 , Chelsea imaze gutsinda Manchester City ku mukino wa nyuma wa Champions League igatwara igikombe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *