skol

Umutoza wa Chelsea yateje ikibazo gikomeye mu miyoborere

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2023

featured-image

Abayobozi ba Chelsea barimo kurebana ay’ingwe bapfa umutoza wayo Graham Potter kuko bamwe bashaka ko yirukanwa abandi bakaba bamuryamyeho.
Ahazaza ha Bwana Potter hateje ikibazo kuri Stamford Bridge kuko aba bayobozi bakuru batari kumvikana na busa kuri uyu mugabo utari gutsinda.
Umutoza wa Chelsea ari ku gitutu cyinshi cyane nyuma yo kumara imikino 6 nta gutsinda.
Abo muri Chelsea ngo bacitsemo ibice by’umwihariko baribaza niba umutoza Potter yaba afite ibisabwa byose kugira ngo (…)

Abayobozi ba Chelsea barimo kurebana ay’ingwe bapfa umutoza wayo Graham Potter kuko bamwe bashaka ko yirukanwa abandi bakaba bamuryamyeho.

Ahazaza ha Bwana Potter hateje ikibazo kuri Stamford Bridge kuko aba bayobozi bakuru batari kumvikana na busa kuri uyu mugabo utari gutsinda.

Umutoza wa Chelsea ari ku gitutu cyinshi cyane nyuma yo kumara imikino 6 nta gutsinda.

Abo muri Chelsea ngo bacitsemo ibice by’umwihariko baribaza niba umutoza Potter yaba afite ibisabwa byose kugira ngo yitware neza nkuko bivugwa na Daily Mail.

Bamwe mu bantu bo muri Chelsea ngo ntibabona ubushobozi muri uyu mutoza wahoze atoza Brighton.

Icyakora ikinyamakuru Mail kivuga ko Todd Boehly ashyigikiye Potter ndetse ngo ari kumufasha gusubiza ibintu mu buryo.

Boehly niwe ukuriye ibibera muri Chelsea kandi ngo aratekereza ko Potter yahabwa igihe gihagije kurushaho.

Uyu mnyamerika ngo abona bamwirukanye bakazana undi mutoza byaba bisa nko kongera kubaka bushya.

Kubera ibyo,Potter ngo afite ikibazo kimwe gusa cyo kwemeza abayobozi be kuko ngo aracyari imbere mu kuguma ku kazi.

Kwitwara nabi mu mikino ya Leeds na Borussia Dortmund bishobora gutuma Chelsea yirukana umutoza Potter.

Chelsea bashyigikiye Potter kandi ngo bazi neza ko abakinnyi bayo baguzwe miliyoni 600 z’amapawundi batahita bamenyerana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa