skol

Umutoza wa Chelsea yatonganyije umukinnyi we kubera kutubahiriza amabwiriza yamuhaye

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yaraye agaragaye ari gutonganya rutahizamu we amuhora ko yamutegetse gukina ibumoso we yarangiza akajya kwikinira iburyo ndetse akahamara iminota 15.

Umutoza Tuchel ukomeje kwitwara neza muri Chelsea,yagaragaye ari gutonganya rutahizamu we Timo Werner,yasabye gukina iburyo we akigira ibumoso ndetse ahamara iminota 15 yose.

Mu ijoro ryakeye iyi kipe yahuye na Everton ndetse iyitsinda ibitego 2-0 byatumye ishimangira umwanya wa 4 gusa uyu mutoza Tuchel yarakariye cyane Timo Werner umaze kugaragaza ko ari kabuhariwe mu guhusha ibitego.

Ubwo amakipe yombi yari akinganya ku munota wa 26,Tuchel yagaragaye ari gutonganya uyu rutahizamu bakomoka mu gihugu kimwe Timo Werner wari wavuye ku mwanya yamushizeho.

Yamubwiye ati “Timo,urakomeza gukina ibumoso kugeza ryari?Nagusabye gukina iburyo.Iminota 15 ishize uri gukina ibumoso.Uri kubyumva?.”

Mikoro za TV zamufashe ari kwitonganya gutyo biza kujya hanze ariyo mpamvu bamwe bahise banenga uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 53 z’amapawundi ariko akaba ataratanga umusaruro.

Chelsea yaje guhindura imikinire byatumye nyuma y’iminota 6 gusa ibona igitego cyitsinzwe na Godfrey ku mupira watewe na Alonso hanyuma Havertz awukozeho awushota uyu myugariro wa Everton.

Nyuma y’aho mu gice cya kabiri,Chelsea yinjije igitego cya 2 cyatsinzwe na Jorginho kuri Penaliti yakorewe kuri Havertz.

Tuchel yarakariye Werner wishe amabwiriza ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa