Umutoza wa Croatia yagiriye amakipe inama y’ukuntu bahagarika Messi
Yanditswe: Friday 02, Nov 2018
Umutoza wa Croatia, Zlatko Dalic yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo buri kipe yose ifate Messi ntabashe kwitwara neza agomba gukinira hamwe,bakamubuza gufata imipira myinshi ndetse ahantu akunze gusabira umupira bakahafunga.
Zlatko Dalic yavuze ko nubwo Messi ari umukinnyi wa mbere ku isi,afite integer nke ndetse ikipe yose ibashije gukinira hamwe ndetse ikamubuza kubona imipira myinshi,biyorohera kumufata.
Yagize ati “Kuri njye Messi ni umukinnyi wa mbere ku isi gusa biramugora gukina neza muri Argentina nkuko akina muri FC Barcelona.Twagerageje kureba intege nke ikipe ya Argentina igira tuyitsinda ibitego 3-0 mu gikombe cy’isi.
Nubwo Messi ari umuhanga,ruhago isaba gushyira hamwe ndetse ntacyo umukinnyi umwe yakora iyo ikipe bahanganye iri kubarusha gushyira hamw.Kugira ngo uhagarike Messi ugomba gutuma atabona umupira cyane, ndetse ugafunga ahantu hose akunze gusabira umupira.”
Zlatko Dalic yavuze ko ikipe ishaka gufata Messi igombwa gufatanya ndetse ikirinda gutakaza imipira cyane.
Croatia yatsinze Argentina ibitego 3-0 mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya mu mukino wagoye cyane Messi kuko atabashije gutera mu izamu ndetse yakoze ku mipira 16 gusa mu mukino.
Dalic yavuze ko gufata Messi bisaba kumubuza kubona imipira myinshi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *