Umutoza wa Espagne yirukanwe ku mirimo ye nyuma yo kuva nabi mu gikombe cy’isi
Yanditswe: Thursday 08, Dec 2022
Umutoza Luis Enrique Martinez Garcia ntakiri umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne,nyuma yo gusezererwa rugikubita mu gikombe cy’isi na Maroc muri 1/16 cy’irangiza.
Byemejwe ko iki cyemezo cyafashwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Espagne [ RFEF], Luis Rubiales n’ushinzwe imikino Jose Francisco Molina, kuri uyu wa Kane.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha atagera kuri 48 Espagne isezerewe na Maroc kuri penaliti 3-0 mu gikombe cy’isi cya 2022.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (…)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21, Luis de la Fuente niwe wahise uhabwa inshingano zo gutoza Espagne.
RFEF yasohoye itangazo rishimira Luis Enrique kubera akazi yakoze ndetse bagaragaza ko bafite inyota yo gutangira ikiragano gishya ari nabwo bahise baha akazi Luis de la Fuente.
Luis Enrique nyuma yo gutsindwa na Maroc yavuze ko ariwe ukwiriye kunengwa. uyu mugabo w’imyaka 52 yatozaga Espagne kuva 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *