skol
fortebet

Umutoza wa Etoile de L’Est ari mu manegeka nyuma yo gutsindwa na APR FC

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Etoile de L’Est, bavuze ko bifuza ko umutoza wabo yirukanwa mu ikipe ikomeje gutsindwa muri shampiyona y’umupira w’’amaguru mu cyiciro cya mbere.

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Etoile de L’Est na APR FC, ikipe y’Ingabo z’Igihugu igatsinda iy’abaturage bo mu turere twa Ngoma na Kirehe bahuje imbaraga bagamije kubaka ikipe izajya ikangaranya amakipe, abafana ba Etoile de L’Est bariye karungu bavuga ko umutoza wabo atirukanwe batazongera kuyifana.

Umukino wahuje ikipe ya Etoile de L’Est wari ukomeye nk’uko byemejwe n’umutoza Thierry Forger, Umufaransa utoza APR. Ikipe ya Etoile de L’Est yitwaye neza mu gice cya mbere kuko yahushije ibitego byari byabazwe.

Umutoza Nshimiyimana Maurice bita Maso, yagerageje gushaka igitego ariko ba rutahizamu be bakomeza kumutenguha bagatera imipira igaca ku ruhande. Mu gice cya Kabiri bageze ku munota wa 65, uwo mutoza yatangiye gukina bigaragara ko yugarira nk’uwushaka kunganya na APR Fc.

Umutoza Thierry Forger amaze gushyiramo abakinnyi barimo Kwitonda Alain Backa na Gilbert Mugisha, yabonye igitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Backa wateye ishoti ateye umugongo izamu umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uretse kumva abafana bishimiraga igitego ntiyamenye uko umupira wageze mu rushundura.

Abafana ba Etoile de L’Est bari bisize, bagaragazaga agahinda ku maso bahamya ko umutoza ariwe ubatsindisha ndetse bakavuga ko agomba kwirukanwa nta nteguza.

Kayitesi Clementine, ni umwe mu bashyushyarugamba wemeza ko umusaruro muke uterwa n’umutoza wabo. Yagize ati "Umutoza atumereye nabi, niwe urimo kutwicira ikipe, umutoza niwe utuma dutsindwa."

Abafana ba Etoile de L’Est basabye ko ubuyobozi bwayo bubazanira undi mutoza. Mungurarema Jean Claude, yavuze ko bifuza ko Nshimiyimana Maurice yirukanwa. Yagize ati "Umutoza nibamuhe ibikapu agende, mudukorere ubuvugizi ntabwo tumushaka. Nibagarure Camarade cyangwa Sammy watumye ikipe ijya mu cyiciro cya mbere."

Bivugwa ko umutoza Nshimiyimana Maurice ashobora kwirukanwa ndetse umukino wa Gatatu yari yasabwe gutsinda yawutsinzwe, akaba ashobora kubimburira abandi kwirukanwa.

Umutoza Nshimiyimana Maurice aganira n’Itangazamakuru yavuze ko kuba adatsinda ari igitutu ariko anavuga ku mikino itatu yatezwe. Ati: "Iyo umutoza adatsinda igitutu kiba ari ngombwa. Aka ni akazi mazemo imyaka myinshi, abakinnyi banjye ntacyo nabashinja ."

Nshimiyimana yakomeje ati "Ubusanzwe hategurwaga shampiyona, abandi bagategura imikino itatu? Ntacyo nahinduraho, iyo uri umutoza urimo gutsindwa ntacyo wavuga."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa