skol
fortebet

Umutoza wa Gasogi United yamaze kujurira muri CAF

Yanditswe: Sunday 09, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa Gasogi United, Ahmed Abdelrahman Adel, yajuririye icyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kubera ibihano yafatiwe ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano.
Ku wa gatatu, CAF yatangaje abatoza 3 barimo izina ry’uyu wa Gasogi United babujijwe gukora aka kazi mu gihe cy’imyaka itanu kubera gukoresha ibyangombwa byo gutoza by’ibihimbano.
Ahmed Adel ari ku rutonde rw’abatoza bahagaritswe gusa mu magambo ye,uyu munyamisiri avuga ko ari ’urujijo’ kuko afite (...)

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa Gasogi United, Ahmed Abdelrahman Adel, yajuririye icyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kubera ibihano yafatiwe ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano.

Ku wa gatatu, CAF yatangaje abatoza 3 barimo izina ry’uyu wa Gasogi United babujijwe gukora aka kazi mu gihe cy’imyaka itanu kubera gukoresha ibyangombwa byo gutoza by’ibihimbano.

Ahmed Adel ari ku rutonde rw’abatoza bahagaritswe gusa mu magambo ye,uyu munyamisiri avuga ko ari ’urujijo’ kuko afite uruhushya rwo gutoza rwatanzwe na CAF.

The New Times iravuga ko yamenye ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bukora inama n’umutoza bavuga ko CAF yamwitiriye undi muntu kuko ngo uruhushya rwe rukiri muri system ya CAF.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC,Perezida w’ikipe yagize ati: "CAF ivuga ko idafite ibyo byangombwa muri system yabo, ariko uruhushya rwa ’Ahmed Adel’,umutoza wacu rurimo bikaba byerekana ko bahagaritse undi muntu,utari uwacu."

Uyu mutoza ngo yamaze gutanga ikirego asaba CAF gusobanura umwirondoro w’umutoza wahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyagira ingaruka kuri we.

Ibitekerezo

  • Ese ferwafa siyo ikwiye kubikurikirana gasogi Ndunva iri kwivanga nireke ferwafa ibikurikirane ushobora gusanga gasogi caf itanayizi.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa