Umutoza wa Juventus yahawe urw’amenyo kubera ibyo yatangaje kuri Cristiano Ronaldo
Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018
Benshi mu bakunzi ba Cristiano Ronaldo bahaye urw’amenyo umutoza Maximiliano Allegri utoza Juventus watangaje ko ikipe ye izagorwa bikomeye n’uyu mwaka nubwo yaguze iki gihangange igikuye muri Real Madrid ku kayabo ka miliyoni zirenga 100 z’amayero.
Allegri yavuze ko uyu mwaka bizabagora kubona umusaruro mwiza nubwo afite abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo byatumye benshi mu bafana bamwita umunyabwoba ndetse batangira kumutega iminsi.
Ronaldo yahaye icyizere abafana ba Juventus bifuza gutwara UEFA Champions League
Yagize ati “Nibyo koko Cristiano Ronaldo afite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga ndetse azadufasha bikomeye,gusa dukwiye kwitonda kuko dufite icyizere cyinshi kandi si byiza.Uyu mwaka uzadukomerera kurusha iyashize.”
Benshi mu bafana ba Juventus ntibishimiye ko uyu mutoza wabo yatangiye kubaca intege kandi bo bafite icyizere gikomeye cyo kwegukana UEFA Champions League uyu mwaka cyane ko bazanye umwami mu kuzitwara Ronaldo.
Juventus ikunze gutsindirwa ku mukino wa nyuma ariyo mpamvu benshi mu bafana bayo biteguye kwitwara neza kubera kabuhariwe Cristiano Ronaldo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *