Umutoza wa Juventus yavuze kuri Cristiano Ronaldo utari kubona izamu
Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018
Imikino ibaye 2 Cristiano Ronaldo atarabona izamu byatumye benshi mu bakunzi ba ruhago batangira kumwibasira ariko umutoza wa Juventus Massimiliano Allegri yasabye abafana gutegereza bakamuha umwanya cyane ko ari mushya mu Butaliyani.
Nyuma yo kuva muri Real Madrid aguzwe akayabo ka miliyoni zisaga ijana z’amayero,Ronaldo ntarabasha kubona igitego mu mikino ibiri ya Serie A amaze gukina byatumye benshi batangiye kuvuga amagambo menshi gusa umutoza we yavuze ko afitiye icyizere Ronaldo ndetse abafana bakwiriye kumwizera.
Ronaldo ari ku gitutu cyo kubona igitego cye cya mbere muri Juventus
Yagize ati “Abafana bari kwihutisha ibintu.Twishimiye ko Ronaldo ari kugenda amenyera imikinire yacu gusa dukwiriye kwihangana tukamuha icyizere.Nishimiye uko Ronaldo ari kwitwara.”
Nyuma yo kubura igitego mu bitego 3-2 Juventus yatsinze Chievo mu mukino wafunguye Serie A,Ronaldo ntiyatsinze igitego mu bitego 2-0 Juventus yatsinze Lazio ku munsi w’ejo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *