Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo yavugaga ko iyi kipe atoza iri mu murongo mwiza nyuma y’aho mu mikino 4 ya premier League imaze gukinwa yatsinzemo umwe gusa.
Ole Gunnar Solskjaer utangiye kugenda atakarizwa icyizere n’abafana ba Manchester United,yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunganya na Southampton igitego 1-1ko ikipe ihagaze neza.
Yagize ati “Turababaye cyane kuko tutatsinze.Mu mikino 3 ishize twatakaje amanota tutagombaga gutakaza.Turi mu nzira nziza mu by’ukuri.Imikino 3 ishize twatakaje amanota twakinnye neza kurusha indi 5 iheruka twatsinze.Rimwe na rimwe dukwiriye kuzajya tureba ibyiza tutitaye ku musaruro.”
Imyitwarire mibi ya Manchester United muri iyi mikino 4 ishize,yatumye kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 5.umukino ukurikira izawukina na Leicester City kuri Old Trafford.
Ole yemeje ko Manchester United iri mu nzira nziza nubwo imaze imikino 3 idatsinda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *