skol
fortebet

Umutoza Rangnick yamaganye ibyo gusimbuza Maguire mugenzi we Cristiano ku bukapiteni bwa United

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Ralf Rangnick yanyomoje amakuru yari aherutse gutangazwa n’ibinyazamakuru bikomeye mu bwongereza nka Daily Mirror, byavugaga ko Cristiano Ronaldo ashobora gusimbura Harry Maguire ku nshingano zo kuba kapiteni w’iyi Kipe.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru kiri mu bikomeye mu gihugu cy’ubwongereza cyandika inkuru z’imikino, giherutse gutangaza ko Kapiteni w’iyi kipe, Harry Maguire ashobora kwamburwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu Kibuga, kuko ngo hari abakinnyi bamwe batamwiyumvamo ndetse batanamubonamo ubwo bushobozi.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko, Cristiano Ronaldo ariwe ushobora guhabwa iki gitambaro cya Kapiteni agasimbura uyu mwongereza, nkumwe mu bakinnyi bakuru kandi bumvwa n’abagenzi be.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, Umutoza wa Manchester United, Ralf Rangnick, yahakanye aya makuru yo kwambura inshingano Maguire zo kuyobora bagenzi be ndetse anemeza ko akiri Kapiteni w’iyi kipe kugeza iyi Season irangiye.

Yagize ati: "Sinigeze mvugana n’umukinnyi uwari wese ku bijyanye no guhindura Kapiteni. ibi ntabwo byigeze biba ikibazo, ninjye ugena ukwiye kuba Kapiteni. Harry Maguire niwe Kapiteni wacu kandi azakomeza kuba we."

Mu nkuru ya Skysport, uyu mutoza yabajijwe niba atarababajwe n’ibyatangajwe, asubiza ko ntakibazo yigeza abigiraho.

Ati: "Ntabwo nacitse intege na gato kuko nzi ko atari ukuri. Ntabwo byigeze biba ikibazo kuri njye. Ibindi bintu byose simbyitayeho."

Harry Maguire aracyari Kapiteni wa Manchester United nta gahunda yo kumusimbuza Cristiano Ronaldo ihari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa