skol

Umutoza wa Miroplast yashinje abakinnyi be kurya ruswa ya Kiyovu Sports

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Umutoza mushya wa Miroplast Niyibizi Suleiman yavuze ko kuba yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda,bitamutunguye kuko abakinnyi be bahawe ruswa mbere y’umukino.

Niyibizi yatangarije abanyamakuru nyuma y’umukino ko abakinnyi be bahawe ruswan’abayobozi ba Kiyovu Sports mbere y’umukino kugira ngo bitsindishe birangira bibaye.

Niyibizi yavuze ko Kiyovu Sports yahaye ruswa abakinnyi be bakitsindisha

Yagize ati “Ndabanza gushimira Kiyovu kuko yateguye umukino ku mpande zombi, ari ku ruhande rwanjye mu bakinnyi no mu basifuzi. Icyo nakubwira nuko yateguye uko bishoboka kose. Icyo ngiye gukora nanjye ngiye kugerageza ndebe ko nakwigira imbere kuko ntarirarenga. Ibitego Kiyovu yadutsinze ni iby’abakinnyi bamenyereye, nk’igitego cya mbere ni Mukamba wagitanze kuko ni we witangiye umupira, ni igitego cy’umuntu wateguwe.

Niyibizi yashinje myugariro we Mukamba Namasombwa kugira uruhare mu gutsindwa kwa Miroplast cyane ko yayijemo avuye muri Kiyovu Sports.

Moustapha Francis yongeye kubona izamu nyuma yo gutsinda igitego Rayon Sports

Ibitego bibiri bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Moustapha Francis ndetse na Habyarimana Innocent byatumye Kiyovu Sports irara ku mwanya wa 3 n’amanota 32 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa