skol
fortebet

Umutoza wa Mukura n’ uwa Amagaju ntibavugarumwe ku mukino Mukura yatsinzemo kimwe

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza w’ Amagaju FC n’ umutoza wa Mukura VS ntibavugarumwe ku mukino wa 11 wa Shampiyona Mukura yatsinzemo Amagaju igitego kimwe ku busa
Umutoza w’ Amagaju Nduwimana Pablo yanenze imikinire y’ aya makipe yombi agaragaza ko nubwo Mukura yabashije kubona igitego ku ikipe y’ Amagaju, amakipe yombi yakinnye umukino utarimo ubwenge yise gipira ndaguteye.
Kurundi ruhane Umutoza Okoko wa Mukura utajya uripfana ntiyemeranyije na mugenzi we wavuze ko bakinnye umukino utarimo ubwenge. Yavuze ko ibyo (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ Amagaju FC n’ umutoza wa Mukura VS ntibavugarumwe ku mukino wa 11 wa Shampiyona Mukura yatsinzemo Amagaju igitego kimwe ku busa

Umutoza w’ Amagaju Nduwimana Pablo yanenze imikinire y’ aya makipe yombi agaragaza ko nubwo Mukura yabashije kubona igitego ku ikipe y’ Amagaju, amakipe yombi yakinnye umukino utarimo ubwenge yise gipira ndaguteye.

Kurundi ruhane Umutoza Okoko wa Mukura utajya uripfana ntiyemeranyije na mugenzi we wavuze ko bakinnye umukino utarimo ubwenge. Yavuze ko ibyo Nduwimana yatangaje ari nk’amatakirangoyi, ngo abantu igihumbi ntibabona ibintu mu buryo bumwe. Okoko yemeje ko we yanyuzwe n’ ibyo abasore be bakinnye kuko aribyo yari yabasabye.

Yagize ati : "Turi abantu igihumbi, buri wese areba ukwe, njye nabonye twabonye twakinnye neza nk’uko nabyifuzaga, basabye abakinnyi gukina imipira mito kandi babikoze njye byanyuze."

Amakipe asoje umwaka Mukura iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13, mu gihe Amagaju ari ku mwanya wa 13 n’amanota 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa