Umutoza wa Mukura VS yavuze amagambo akomeye kuri APR FC ashinja kugira uruhare mu isubika ry’umukino bakinaga
Yanditswe: Monday 31, Jan 2022

Umunya-Espagne uheruka kugirwa umutoza wa Mukura VS, Tony Hernandez yakurikiraniye umukino muri Stade ariko ntiyishimiye ko umusifuzi yahagaritse uyu mukino kubera iyi mvura yagwaga i Nyamirambo.
Nyuma y’uyu mukino,Hernandez yabwiye itangazamakuru ko APR FC ari ikipe nini kandi ifite imbaraga nyinshi byatumye ishyira ku gitutu umusifuzi asubika umukino.
Yagize ati "Nta kintu nabivugaho kuko murabizi hano APR FC ni ikipe nini mu gihugu, ifite imbaraga nyinshi n’igihe imvura yari itangiye (...)
Umunya-Espagne uheruka kugirwa umutoza wa Mukura VS, Tony Hernandez yakurikiraniye umukino muri Stade ariko ntiyishimiye ko umusifuzi yahagaritse uyu mukino kubera iyi mvura yagwaga i Nyamirambo.
Nyuma y’uyu mukino,Hernandez yabwiye itangazamakuru ko APR FC ari ikipe nini kandi ifite imbaraga nyinshi byatumye ishyira ku gitutu umusifuzi asubika umukino.
Yagize ati "Nta kintu nabivugaho kuko murabizi hano APR FC ni ikipe nini mu gihugu, ifite imbaraga nyinshi n’igihe imvura yari itangiye kugwa, batangiye gusunika bashyira igitutu ku musifuzi ngo ahagarike umukino, bavuze ngo ni bibi ku bakinnyi gukina imvura iri kugwa ariko sinzi ibyo bibi bavugaga kuko bakinaga kandi nta cyabaye."
Uyu mutoza yakomeje avuga ko nta kabuza bazagaruka ku munsi w’ejo bagahatana bashaka gutsinda umukino cyane ko wahagaritswe igice cya mbere kirangiye bafite igitego 1-0.
Yakomeje avuga ko biteguye gukina yaba imvura igwa cyangwa izuba riva ndetse ko bashaka amanota 3.
FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uteganyijwe kuzasubukurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ugakomereza aho wari ugeze saa cyenda,aho bazakina iminota 45 y’igice cya kabiri gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *