Roberto Martinez wari Umutoza Mukuru wa Portugal yeguye kuri izi nshingano nyuma yo gusezererwa na Espagne muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, itsinzwe igitego 1-0, aba uwa 11 weguye mu irushanwa.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, ni bwo Portugal itozwa n’Umunya-Espagne, Roberto Martínez Montoliu, yasoje urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi.
Nyuma y’umukino Roberto Martínez Montoliu yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, ahita atangarizamo ko atazakomeza inshingano zo gutoza iyi kipe.
Ati “Rwari urugendo rwiza. Ishema ntabona uko nsobanura, imbaraga n’ubushake bwo gushyigikirwa n’Abanya-Portugal byari agaciro cyane. Niba ntegukanye Igikombe cy’Isi, nta ngingo n’imwe inyemerera gukomeza.”
Roberto Martínez yageze muri iyi kipe mu 2023, ayifasha kwegukana rimwe mu marushanwa ahuza ibihugu i Burayi rya UEFA Nations League ya 2024/25.
Kugeza ubu abatoza 11 ni bo bamaze gusezera mu Gikombe cy’Isi. Abo ni Sabri Lamouchi (Tunisia), Roberto Martinez (Portugal), Julian Nagelsmann (u Budage), Ronald Koeman (u Buholandi), Hong Myung-bo (Koreya y’Epfo), Steve Clarke (Écosse), Miroslav Koubek (République Tchèque), Sebastián Beccacece (Equateur), Hervé Renard (Tunisia), Marcelo Bielsa (Uruguay) na Carlos Queiroz (Ghana).


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *