Umutoza wa PSG yahaye ibihano bikomeye Mbappe na Rabiot kubera imyitwarire mibi
Yanditswe: Monday 29, Oct 2018
Umutoza wa PSG,Thomas Tuchel yicaje ku ntebe y’abasimbura abakinnyi be babiri bakomeye Kylian Mbappe na Adrien Rabiot ku mukino yaraye atsinzemo Marseille ibitego 2-0,kubera ukuntu bitwaye nabi kuri hoteli bari bacumbitsemo mu mujyi wa Marseille.
Tuchel uzwiho kutihanganira imyitwarire mibi,yakuye ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kubanza ku mukino baraye batsinze Marseille ku munota wa nyuma,nyuma yo kwitwara nabi kuri Hoteli.
Nyuma y’uyu mukino Tuchel yabwiye abanyamakuru ko nawe akunda imikinire y’aba basore bombi ariko ibyo bakoreye mu mujyi wa Marseille byamubabaje bigatuma abakura ku rutonde rw’abakinnyi ba PSG bagomba kubanza mu kibuga bahura na Olympique de Marseille.
Yagize ati “Twahisemo kubabanza hanze kubera imyitwarire mibi bagize kuri hoteli mbere y’umukino.Birababaje kuko nanjye sinkunda gukina ndafite Kylin na Rabiot gusa byabaye.”
Kylian Mbappe yari yasimbuwe na Chupo Moting mu gihe Rabiot yasimbuwe na Thilo Kehrer gusa aba bombi baje kwinjira mu kibuga basimbuye ndetse Mbappe niwe watsindiye PSG igitego cya mbere nyuma y’iminota 3 yinjiye mu kibuga,ku munota wa 65.
Biravugwa ko aba basore bombi batinze kwitabira inama y’ikipe yo gutegura uyu mukino wa Marseille warangiye PSG itsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Mbappe na Draxler.
Tuchel yicaje Mbappe na Rabiot kubera imyitwarire mibi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *