Umutoza wa Rayon Sports mushya, Olivier Karekezi, yageze mu Rwanda-AMAFOTO
Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017
Umutoza wa Rayon sports mushya, Karekezi Olivier yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa saba n’iminota 45 z’ijoro ari kumwe n’umuryango we; umugore we Niwin Sorlu Karekezi n’abana babo babiri, yizeza abafana ba Rayon gutwara ibikombe birenze icya shampiyona.
Karekezi yashimye bikomeye Masudi Djuma asimbuye banakinanye kubyo yagejeje kuri Rayon Sports. Uyu mukinnyi wanyuze mu ikipe ya APR FC na Amavubi yemejwe nk’umutoza wa Rayon Sports mu minsi ishize ariko biza gukurikirwa (...)
Umutoza wa Rayon sports mushya, Karekezi Olivier yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa saba n’iminota 45 z’ijoro ari kumwe n’umuryango we; umugore we Niwin Sorlu Karekezi n’abana babo babiri, yizeza abafana ba Rayon gutwara ibikombe birenze icya shampiyona.
Karekezi yashimye bikomeye Masudi Djuma asimbuye banakinanye kubyo yagejeje kuri Rayon Sports. Uyu mukinnyi wanyuze mu ikipe ya APR FC na Amavubi yemejwe nk’umutoza wa Rayon Sports mu minsi ishize ariko biza gukurikirwa n’umwuka mubi bamwe bavuga ko bitanyuze mu mucyo.
Karekezi uvuye muri Sweden aho yakoreraga mu myaka ine ishize, yakiriwe n’abafana ba Rayon Sports bayobowe na Muhawenimana Claude ndetse n’Umunyamabanga w’iyi kipe, Gakwaya Olivier n’umutoza uzamwungiriza, Ndikumana Hamad Katatuti.
Karekezi yashakanye na Karekezi Niwin Sorlu bafitanye abana babiri Karekezi Ellah na Karekezi Gabriel.Uyu mugabo kuri uyu wa gatanau saa 10h ategerejwe mu myitozo ya mbere y’ikipe ya Rayon Sports.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Karekezi yemeje ko eje kubakira ku mateka afite nk’umukinnyi ari nayo azamufasha gukora akazi neza.
“Nje aha gutangira imirimo mishya yo gutoza ikipe ya Rayon Sports. Nabaye umukinnyi ukomeye muri APR FC nibyo, ariko uko petit Jimmy (Mwiseneza Djamar) na Mangwende (Emmanuel Imanishimwe) bakiniye APR FC bavuye muri Rayon, na Rutanga akaba asanze Rwatubyaye muri Rayon avuye muri APR FC niko abanyarwanda bakwiye kumenyera ko umupira ubu ari akazi kacu. Ndifuza amateka nk’umutoza. Ibyo nakoze nk’umukinnyi mbiha agaciro ariko ubu amaso nyahanze akazi kanjye gashya. Ubu ndi muri Rayon sports mu myaka ibiri iri imbere, kandi nifuza gukomeza guhesha ibikombe abakunzi ba Rayon kuko nibyo bamenyereye.”
Abajijwe icyo avuga ku mutoza asimbuye, Karekezi Olivier yasubije ati:
“Masudi Djuma ni umutoza mwiza. Ndamuzi kuko twarakinanye kandi ibyo yagejeje kuri Rayon sports ni byiza. Yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka. Ariko nje kubaka andi mateka. Nifuza kugeza abanyarwanda ku byishimo bishingiye ku marushanwa arenze ay’imbere mu gihugu. Kandi mfite ikizere ko mfatanyije na buri umwe muri Rayon sports bizagenda neza.”
Uyu mugabo uherutse gutorwa nk’uwahize abandi batoza batoza batoza abatarengeje imyaka 17 muri Sweden aje gutoza Rayon sports nk’ikipe ya mbere yo mu kiciro cya mbere nubwo afite impamyabushobozi ya ‘UEFA Pro Licence’.
Karekezi wavutse tariki 25 Gicurasi 1983 afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A ya UAFA, amateka akomeye yayakoze nk’umukinnyi haba mu Mavubi, muri APR FC yakiniye (1998 – 2004); Helsinborg (2005-2007) Hamarkameratene (2007-09); Östers IF (2010-2011); APR FC (2011-12); Club athlétique Bizertin (2012-13); Trelleborgs FF (2014) na Råå Idrottsförening ari nayo yasorejemo gukina..
AMAFOTO:Umuseke.rw
Ibitekerezo
tumwifurije akazi keza muri reyo adukubitire gikona yigize ashwi
Ntacyo reka dutegereze ibitangaza