skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yahawe akayabo ngo ayitere umugongo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 06, Sep 2023

Umutoza wa Rayon Sports yahawe akayabo ngo ayitere umugongo

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Rayon Sports,Umunya Tunisia Yamen Zelfani,arifuzwa n’ikipe yo muri Kuwait ishaka kumuha akayabo k’asaga ibihumbi 17 by’amadolari mu gihe iyi kipe ikunzwe mu Rwanda imuhemba ibihumbi 5500 by’amadolari.

Umutoza Zelfani wifuza kugeza Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederations Cup,yahawe ikizamini gikomeye cyo guhitamo aho yakomereza ubuzima.

Nkuko amakuru dukesha Fine FM abitangaza,uyu mutoza waje mu Rwanda afite amatwara adasanzwe,yishimiwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 3-0 agatwara Super Cup.

Zelfani yaje mu Rwanda ahanzwe amaso n’iyi kipe yo muri Kuwait ahita yitwara neza byamwongereye gukundwa n’iyo kipe yo muri Asia.

Mu masezerano Zelfani afitanye na Rayon Sports harimo ko nabona ikipe imuha umushahara mwiza izamurekura nta mananiza.

Ibi byatumye bumvikana vuba ndetse ngo niyo mpamvu yemeye guhembwa amafaranga make kuyo yahembwaga mu makipe yaherukaga.

Zelfani yanyuze mu makipe arimo Al Merreikh yo muri Sudani na FC Nouadhibou yo muri Mauritania.

Umutoza Zelfani ngo afite icyizere ko ashobora kugeza Rayon Sports mu matsinda bikamuzamurira izina cyane ko ngo hari amakuru yamenye ko Al Hilal Benghazi bazakina idakanganye nk’andi makipe yo mu Barabu.

Hari amakuru avuga ko uyu mutoza ashobora gusiga Rayon Sports umwaka w’imikino utarangiye kubera amakipe amwifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa