skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yahishuye icyamufashije kunyagira APR FC

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 12, Aug 2023

Umutoza wa Rayon Sports yahishuye icyamufashije kunyagira APR FC

Sponsored Ad

skol

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Yamen Zelfani,yatangaje ko yishimiye ko yanyagiye APR FC ibitego 3-0 ndetse ko byose byaturutse ku kuba abakinnyi be bumviye amabwiriza yabahaye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwegukana Super Cup 2023,Umutoza Zelfani yavuze ko abakinnyi be bakoze ibyo yababwiye byose birimo gutsinda igitego mu minota ya mbere.

Yagize ati "Ndishimye cyane n’umukino wanjye wa mbere w’irushanwa,ntwaye igikombe ntsinze ikipe ikomeye,ikipe nkuru ifite abakinnyi beza.Twateguye neza umukino,twakinnye neza umukino,dukina neza imikino ibiri ya gicuti.Abakinnyi bagize umukino mwiza mu bijyanye n’amayeri yo mu kibuga.

Ndashimira abafana,mu by’ukuri nanyuzwe cyane nabo.Iyi ntsinzi iteye imbaraga abakinnyi yaba muri shampiyona n’umwaka w’imikino tugiye gukina."

Abajijwe ku cyatumye Aruna Madjaliw adakina,yavuze ko uyu mukinnyi wo hagati yitoje neza nk’abandi ndetse ko yari ameze neza ariko habaye ikibazo ku munota wa nyuma bamenya ko afitanye ikibazo n’ikipe yahozemo ya Dauphin Noirs byatumye adakoreshwa.

Uyu yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutamukinisha kugira ngo hirindwe ibibazo byavuka nyuma.

Aruna Madjaliwa yaje afite urwandiko rwo kumurekura ndetse n’ibindi byangombwa yasabwe ariko iyi kipe yo muri RDC yaburiye Rayon Sports bituma adakoreshwa asimbuzwa Kanamugire Roger wakinnye neza.

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye FERWAFA Super Cup 2023 itsinze APR FC ibitego 3-0 mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw mu gihe APR FC yahawe miliyoni 5 Frw.

Ibitekerezo

  • Reyon irikuduha ibyishimo bikweye ikomereze ahoooo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa