Umutoza wa Rayon yashimishijwe n’ umusaruro w’ iyi kipe itararenze 1/4 cy’irangiza muri CECAFA
Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018
Umunya Brazil uherutse guhabwa akazi ko gutoza Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yatangaje amagambo atashimishije bamwe mu bakunzi b’iyi kipe ubwo yavugaga ko yashimishijwe n’uburyo ikipe ye yitwaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania basezerewe batarenze ¼ ndetse banyagiwe na AZAM FC ibitego 4-2.
Uyu mutoza yabitangaje ku mugoroba ubwo we n’abakinnyi bari bageze I Kigali aho yemeje ko kuri we umusaruro avanye muri CECAFA ari mwiza ijana ku ijana ndetse abayobozi ba RAYON Sports bamusabye kugera muri ¼.
Robertinho yakinnye ku mubyimba abafana ba Rayon Sports
Yagize ati “Ryari irushanwa ry’ingenzi kuri Rayon Sports. Ndacyari umutoza mushya muri Rayon Sports, maze iminsi 15 gusa. Intego ya mbere mu irushanwa kwari ugushyira ikipe hamwe, buri wese akabona umwanya wo gukina, urwego rwe rukazamuka.Ubwo twari tugiye muri CECAFA abayobozi baranyinginze bati Mutoza dukeneye ko watugeza muri ¼ none twabigezeho,twahuye n’amakipe akomeye yo muri Kenya,Tanzania, kuri njye umusaruso ni mwiza.Nabashije kumenya abakinnyi banjye ndetse byamfashije kwitegura neza amarushanwa dufite imbere.”
Abafana ba Rayon Sports ntibishimiye uko yitwaye muri CECAFA Kagame Cup, ndetse bamwe bakomeje gusaba ubuyobozi kugira icyo bwahindura ariko Robertinho we yavuze ko ibintu byagenze neza.
Rayon Sports yaraye yakiriwe nabi cyane kuko uretse kwakirwa n’abantu 2 gusa,yabuze imodoka icyura abakinnyi buri wese yitegera moto.
Rayon Sports igomba gukaza imyitozo yo kwitegura umukino wa gatatu wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup izakira USM Alger yo muri Algeria tariki ya 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *