Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani,yavuze ko nubwo APR FC ari ikipe ikomeye itagakwiye gufatwa nk’aho ariwe mukeba wabo wenyine kuko ngo ari ikipe nk’izindi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ikipe ya Rayon Sports,Bwana Zelfani yavuze ko umukino wo kuri uyu wa Gatandatu ari umukino usanzwe gusa yizeye neza ko uzamufasha gutegura indi ikomeye ikipe izakina umwaka utaha haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ati “Ni umukino nk’indi yose. Icyo tuzi ni uko uzadufasha kwitegura umwaka mushya w’imikino dufitemo CAF Confederation Cup. Gukina rero n’ikipe ifite Igikombe cya Shampiyona ni ibintu bikomeye.”
“Ibyo rero ntibyadukanga kuko na Rayon Sports ni ikipe ikomeye gusa buri mukino ugira uburemere bwawo.
Zelfani yongeye kwibutsa abanyarwanda ko APR FC atariyo mukeba wenyine ifite mu gihugu ahubwo n’andi makipe akomeye mu Rwanda ari amakeba.
Ati “Oya ntabwo ariko bimeze, ukuri ni uko atariyo kipe yonyine duhangana hano. Hari Police FC, hari Kiyovu Sports ndetse n’izindi keretse wenda ari uko ari amakipe azwi muri Afurika. Twubaha APR FC nk’uko tubikora ku yandi makipe.”
Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu ’Super Cup’.
Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’.
Ni umukino amakipe yombi agiye gukina APR FC ifite abakinnyi babiri bashidikanywaho kubera imvune aho Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman we ashobora kutawukina, ni mu gihe Mugisha Gilbert na we ashidikanywaho ariko byitezwe ko ari bukine.
Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa Super Cup 2017 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC 2-0 mu mukino wabereye i Rubavu amatara akazima ugakomereza i Kigali.
Rayon Sports na APR FC zigiye gukina mu mikino ibiri iheruka kubahuza yose Rayon Sports yayitsinze 1-0.
Ibitekerezo
Rayon iratsinda 3kur 1cy