skol

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku bakinnyi be bakomoka muri Uganda yabuze

Yanditswe: Friday 12, Jan 2024

featured-image

Umunya-Mauritania utoza Rayon Sports, Mohamed Wade yavuze ko mu ikipe ye nta mukinnyi kamara bityo abanya Uganda banze kugarukira igihe ngo bakine umukino wa Gasogi United ntacyo bamubwiye,azakoresha abahari.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane,tariki ya 11 Mutarama 2024,kuri Kigali Pele Stadium.

Ati “Njye nta mukinnyi w’icyamamare (star) ngira, nta mukinnyi kamara ngira, abakinnyi bose barangana. Ngiye gukinisha abakinnyi mbona, ntabwo najya kwita ku bakinnyi ntarimo kubona, ngomba gukomeza kwita ku bakinnyi ndi kumwe na bo, ngomba gukomeza kwita ku ikipe yanjye, nibagaruka mu kazi bazakina.”

Abajijwe niba hari ikibazo yaba afitanye n’aba bakinnyi akaba ari yo mpamvu batinze kuza, yavuze ko ntacyo ndetse ko atari umutoza wagirana ibibazo n’abakinnyi.

Ati “Njyewe ntabwo ndi umutoza ugirana ibibazo n’abakinnyi, kuva nagera hano nta mukinnyi n’umwe ndagirana na we ikibazo, ntabwo ndi umuntu wagirana ikibazo n’abakinnyi kuko buri gihe mba ku ruhande rw’abakinnyi banjye, nta kibazo mfitanye na bo, nta makuru ya bo mfite.”

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 27, irasubukura imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024 ikina na Gasogi United saa 18h00’ kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa