skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku mikino ibiri azakinira i Kigali na Al Hilal Benghazi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 15, Sep 2023

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku mikino ibiri azakinira i Kigali na Al Hilal Benghazi

Sponsored Ad

skol

Umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports yavuze ko imikino ibiri bazakinira i Kigali na Al Hilal Benghazi itazaba yoroshye ariko ngo azi byinshi kuri iyi kipe yo mur Libya.

Ibi uyu munya Tunisia yabitangaje nyuma y’imyitozo ya 2 Rayon Sports yakoreye i Benghazi ku kibuga cy’imyitozo cy’ikipe ya Al Hilal Benghazi.

Yagize ati“ Nabonye ko bize byinshi ku ikipe yacu kuva ku mukino wa mbere twakinnye na Vital’o kugeza ku mukino uheruka, ariko nanjye nzi byinshi kuri iyi kipe.

Ni ikipe nziza yaguze abakinnyi 6 barimo myugariro uheruka w’umunyaMisiri.

Ni imikino 2 ikomeye, ntabwo ari imikino izatworohera i Kigali, ariko tuzakora ibishoboka byose tugere mu matsinda, duhagararire neza abakunzi benshi ba Rayon Sports.”

Umukino ubanza wa Rayon Sports na AL Hilal Benghazi uzabera i Kigali hagati ya tariki 23 na 24 Nzeri (Al Hilal niyo izahitamo itariki), umukino wo kwishyura wo uzaba ku itariki 30 Nzeri 2023.

Rayon Sports ishaka gusubira mu matsinda ku nshuro ya kabiri,ifite akazi katoroshye ko gushimisha abakunzi bayo bategerezanyije amatsiko iyo mikino.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izagaruka i Kigali ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa