Umutoza wa Rayon Sports yavuze kuri Madjaliwa uheruka kunenga ubuyobozi
Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

Umufaransa Julien Mette utoza Rayon Sports yavuze ko umukinnyi wo hagati w’iyi kipe Aruna Moussa Madjaliwa atazakina umukino wa APR FC kubera ko amaze igihe adakina ndetse n’imyitwarire ye itari myiza.
Nyuma yo gutsinda Sunrise FC,umutoza wa Mette yavuze ko abizi neza ko abafana ba Rayon Sports bakunda gutsinda APR FC bityo agomba kwitegura neza akabibakorera.
Yavuze ko Madjaliwa yanze kumva amabwiriza y’ikipe ndetse n’abaganga byatumye amara amezi 3 adakina.
Ati:"Umukino wa APR FC ntabwo azawukina kuko yaratinze, amaze amezi 3 hanze y’ikibuga. Ntabwo yigeze ashaka kumva abaganga n’amabwiriza y’ikipe. Ahora ataka imvune birasaba ko hakorwa MRI Test."
Uyu mukinnyi yavuze ko afite ikibazo cy’imvune ariko abaganga ba Rayon Sports barabihakana bemeza ko imvune ye yakize mu Kuboza 2023 bityo agomba kugaruka mu kazi cyane ko yagataye kera.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamwandikiye ibaruwa tariki 23 Gashyantare 2024 bumusaba ngo agaruke mu kazi kuko imvune yari afite yakize ndetse ko abaye afite ikibazo yaza mu kazi abaganga b’ikipe bakamukurikirana.
Madjaliwa yakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, agatsindamo igitego.
Kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *