skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yijeje abafana umusaruro kubera ba Rutahizamu babiri bakiriye

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yahishuye ko ikipe afiye kugeza ubu yakina igatanga umusaruro nyuma yuko iyi Kipe yakiriye ba Rutahizamu babiri.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2022 ni bwo Rayon Sports yakiriye ba rutahizamu babiri bashya baje kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Abo ni umunya-Kenya , Paul Were usatira anyuze ku ruhande na Boubacar Traoré ukomoka muri Mali.

Haringingo Francis wari wagiye kwakira Boubacar Traoré yavuze ko yishimiye kwakira aba bakinnyi kuko ari abakinnyi yari akeneye, ngo bashobora kongeramo umukinnyi umwe cyangwa 2 ariko batanabonetse ikipe afite yakina bakazabongeramo bitonze.

Ati "Murabizi ko twari dukeneye rutahizamu ariko twamubonye. Navuga ko ngeze ku kugero cya 80% cyagwa 90%, dushobora kongeramo umukinnyi umwe cyangwa 2 bibaye ngombwa, ariko bidakunze abakinnyi dufite bakina abandi tukazabongeramo twitonze nta gitutu turiho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa