skol
fortebet

Umutoza wa Senegal yabwiye amagambo akomeye Klopp utoza Liverpool wibasiye AFCON

Yanditswe: Monday 06, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp,uheruka gusebya igikombe cy’Afurika kizabera muri Kameruni.
Vuba aha, Klopp yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko igikombe cya Afurika [AFCON] ari irushanwa rito.
Umutoza wa Senegal,Aliou Cissé,mu magambo akakaye yabwiye abanyamakuru ko Klopp akwiriye kumenya ko abakinnyi bo muri Afrika aribo bamuhesheje ibikombe.
Ati "Sinshobora gusubiza ibyo Jürgen Klopp yavuze kuko sinzi uburyo yabivuzemo. (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp,uheruka gusebya igikombe cy’Afurika kizabera muri Kameruni.

Vuba aha, Klopp yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko igikombe cya Afurika [AFCON] ari irushanwa rito.

Umutoza wa Senegal,Aliou Cissé,mu magambo akakaye yabwiye abanyamakuru ko Klopp akwiriye kumenya ko abakinnyi bo muri Afrika aribo bamuhesheje ibikombe.

Ati "Sinshobora gusubiza ibyo Jürgen Klopp yavuze kuko sinzi uburyo yabivuzemo. Sinzi impamvu yabivuze,n’ikibazo umunyamakuru yamubajije.

Klopp ashobora kuba yaravuze ibyo abatoza benshi mu burayi batekereza mu mitima yabo. Ntabwo ngomba kugira icyo mbivugaho. Igikombe cyacu cya Afrika ni ibirori ku mugabane wa Afrika. Tuhasanga amakipe meza yo muri Afrika, abakinnyi beza bo muri Afrika. Twishimiye kuba duhari kandi tuzakomeza gutera imbere kugira ngo rizabe irushanwa rikomeye.

Umutoza Klopp nyuma yaje gusobanura ko ibitekerezo bye byasobanuwe nabi, avuga ko icyongereza atari ururimi rwe kavukire kandi yakoresheje iryo jambo mu buryo bw’ikigereranyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa