skol
fortebet

Umutoza wa Sunrise FC yateje impaka kubera kuvuga ko nta rutahizamu yifuza uri muri batatu afite

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 21, Aug 2023

Umutoza wa Sunrise FC yateje impaka kubera kuvuga ko nta rutahizamu yifuza uri muri batatu afite

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Sunrise FC, Muhire Hassan nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0,yavuze ko nta ba rutahizamu bajyanye nibyo akina afite biteza impaka kuko ikipe ye ifite batatu kandi bari mu ba mbere mu Rwanda.

Muhire yavuze ibi, mu gihe Sunrise FC ifite ba rutahizamu barimo Samson Babuwa watsinze ibitego 9, Yafesi Mubilu watsinze ibitego 14 na Mukogotya Robert watsinze ibitego 13 muri Shampiyona y’umwaka ushize.

Agaruka ku kibazo cyo kubura ibitego kwa Sunrise FC, Muhire Hassan yagize ati "Nta aba-attaquants [ba rutahizamu] mfite. Buriya Football muvuga ni imwe na Football nyayo ni ibindi.

Ni ukuvuga ngo abattaquants [ba rutahizamu] bahari ntabwo bahuza n’ibintu mba nshaka gukina, ubwo ndaza kugerageza mpuze n’imikinire yabo kuko njyewe nkeneye umukinnyi rutahizamu nyirizina ukina 9 (Center forward), uwo ntawe mfite.

Buriya Yafesi usubiye mu bitego 14 yatsinze nta gitego cyo muri box [mu rubuga rw’amahina] kirimo. Mukogotya nawe nuko, Babuwa atsinda ibitego by’imipira igarutse.

Abo bose n’ubwo bafite ibitego nta n’umwe ukina nka nimero 9 wa nyawe."

Ubwo Muhire yerekezaga muri Sunrise FC,benshi mu banyamakuru bavuze ko agiye mu ikipe nziza kuko yari yibitseho bariya bagabo batatu batsinze ibitego byinshi mu Rwanda gusa yaba mu mikino yo kwitegura shampiyona kugeza ubu,nta gitego barinjiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,uyu mutoza yashyize hanze itangazo yavuze ko rigenewe abanyamakuru ba sports,rigamije gukuraho urujijo ku byo yaraye atangaje.

Yagize ati "Mfashe uy’umwanya kugira ngo nkureho urujijo rwavutse ku gisobanuro natanze ubwo nasubije ikibazo mwambajije nyuma y’umukino wa Police FC vs Sunrise, aho mwambajije ngo "ni mpamvu ki Sunrise itabona ibitego kuva muri pre-season kugeza magingo aya, kandi mu mikinire yayo ibasha kurema uburyo bwinshi bwakabaye buvamo ibitego, ndetse ari nabyo byongeye kubaho mu mukino warumaze kurangira?

Reka nifashije ingero 2 kugira mbashe gusobanura neza " Profile of strikers "

Thierry Henry [TH] vs Ruud Van Nistelrooy

TH : ni rutahizamu mwiza w’ibihe byose muri Arsenal ndetse hari n’abemeza ko ariwe rutahizamu mwiza wa EPL [Premier League] w’ibihe byose, imikinire ye yari yubakiye kU muvuduko no gutsinda mu buryo bumworoheye imipira akaraga ava mu mpande kuri poteau ya 2, gukinisha TH byasabaga ko ikipe igira undi muntu ukina fixation kuri no 4 na 5 aho niho Bergkamp cyangwa Nwanko Kanu bakoraga fixation kugira ngo TH akoreshe qualities ze neza.

Nistelrooy: ni umwe muri ba rutahizamu beza baciye muri EPL yari 100% rutahizamu ukinira imbere muri box.

Buri rutahizamu rero agira profile ye bwite ari nayo igena imikinire runaka yibonamo neza,ibyo ntibikuraho ubuhanga bwa buri umwe, ahubwo bisobanura varieties ziri muri ba rutahizamu ba football".

Conclusion [umwanzuro]:

Niyo mpamvu nasubije ko umuti nyawo wa Sunrise mu gushaka ibitego, ugiye kuva mu gushaka imikinire nyayo ibyaza umusaruro wuzuye ba rutahizamu bahari, kuko ubushobozi bwabo mu gutsinda ibitego budashidikanywaho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa