Umutoza wa Sunrise yatangaje ipfundo ry’ikibazo gituma batitwara neza
Yanditswe: Monday 26, Dec 2016
Umunya Nigeria utoza ikipe ya Sunrise, Chibe Andrew yatangaje ko ikipe ye ari nziza cyane yakabaye ikora byinshi inatanga umusaruro kuruta uwo itanga muri iyi minsi, gusa bitewe n’uko hari ibyo bagomba kubona batabona kandi by’ingenzi nibyo birimo gutuma bitwara nabi kuko batameze neza mu mutwe.
Ni nyuma y’umukino wahuje Sunrise na Kiyovu amakipe yombi akanganya 1-1, ndetse akaba ari umukino wa 4 anganyije mu mikino 10, akaba yaratsinzwe 3 atsinda 3, akaba yaratangarije itangazamakuru ko ari (...)
Umunya Nigeria utoza ikipe ya Sunrise, Chibe Andrew yatangaje ko ikipe ye ari nziza cyane yakabaye ikora byinshi inatanga umusaruro kuruta uwo itanga muri iyi minsi, gusa bitewe n’uko hari ibyo bagomba kubona batabona kandi by’ingenzi nibyo birimo gutuma bitwara nabi kuko batameze neza mu mutwe.
Ni nyuma y’umukino wahuje Sunrise na Kiyovu amakipe yombi akanganya 1-1, ndetse akaba ari umukino wa 4 anganyije mu mikino 10, akaba yaratsinzwe 3 atsinda 3, akaba yaratangarije itangazamakuru ko ari mu makipe afite abakinnyi beza ariko bitewe n’uko hari ibyo bagomba kubona batabona birimo imishahara yabo ntago bameze neza mu mutwe, ku buryo kubategaho umusaruro byaba bigoranye mu gihe bakiri muri ibi bihe.
Yagize ati"Mfite abakinnyi beza cyane kurenza uko mubitekereza, ndi makipe afite abakinnyi beza, ariko bitewe n’uko batabona ibyo bagenewe harimo imishahara yabo nta musaruro wabategaho, gusa ni babibona ndabizeza intsinzi, ariko nanone tugiye gushyiramo imbaraga tuzitwara neza mu mikino iri mbere."
Ikipe ya Sunrise haravugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi igera ku mezi 7, harimo 4 y’uyu mwaka n’andi 3 bavuga batabonye y’umwaka ushize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *