Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Mohamed Wade, yasabye ikipe ye guhozaho niba bashaka guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.
Rayon Sports izasura Musanze ku cyumweru nyuma ya saa sita kuri Stade Ubworoherane.
Rayon Sports yongeye kugaruka mu bihe byo gutsinda ku wa gatatu nimugoroba,ubwo yatsindaga Etoile de l’Est ibitego 2-1 byayifashije kuziba icyuho hagati yayo n’amakipe ayiri imbere.
Ikipe ya Blues yatanze igisubizo cyiza nyuma yo gutenguha abafana bayo ikanganya na Marines ibitego 2-2,byaviriyemo umutoza wo muri Tuniziya Yamen Zelfani gutandukana n’iyi kipe kuko abafana bamwibasiye nyuma y’umukino.
Umutoza Wade yagize ati: “Tugomba gukomeza guhozaho no kugira ubushake. Tugomba gutsinda uyu mukino kandi tugakomeza guhatanira igikombe.
Nsubije amaso inyuma,nkeka ko twari dukeneye kwitegura buri mukino kandi sinzi neza impamvu imikinire yacu yasubiye inyuma.
Ubu ni bwo buryo bwo kuguma mu mwuka mwiza no guhuozaho tugomba gukomeza. Ndacyeka ko dufite byinshi byo gukora mu mikino itaha”.
Wade yongeyeho ati: "Ndanezerewe cyane, kandi nishimiye abakinnyi banjye, kubera kwitwara neza kuri Etoile, twabonye amanota atatu y’ingenzi nubwo bashyizweho igitutu cyinshi mu mpera z’umukino."
Iyi ntsinzi yatumye Rayon iva mu bihe bibi byo kumara imikino itatu idatsinda ndetse igera ku mwanya wa kane.Ubu irarushwa amanota 5 na APR FC ya mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *