skol
fortebet

’Umutoza wungirije wa APR FC n’umugome cyane’-Bindjeme

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Salomon Bindjeme wakiniraga APR FC, yavuze ko abatoza ba APR FC batamubereye abantu beza, ahishura ko umubi cyane ari Umutoza wungirije, Karim Khouda.

Sponsored Ad

Yavuze ko kandi aba batoza bashatse kumutiza kubera kutamushaka mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Uyu myugariro yabwiye abanyamakuru ubwo yasezerwagaho bwa nyuma n’ubuyobozi bwa APR FC ko impamvu atakinaga ari ukubera umutoza wungirije w’iyi kipe.

Ati "Navuga ko ari amahitamo y’umutoza, muzi ko umutoza agomba kubahwa, ni we Boss. Yabonaga ntajyanye n’imikinire y’ikipe, ni igitekerezo cye, yanze kunkinisha. Buri wese yarabibonye, ntabwo yashakaga ko nkina. Igihe nahabwaga umwanya, iminota itatu cyangwa ine, nagaragazaga icyo nshoboye ariko ntabwo yanyuzwe. Ntabwo byari ikibazo cyanjye, cyari icy’umutoza.

Umutoza mukuru ntabwo ari mubi ariko umwungiriza we niwe mubi cyane.Ntabwo ari umuntu mwiza,n’umugome,ntabwo ari umuntu."

Abajijwe aho ubwo bugome buturuka,yagize ati "Ntabwo mbizi,ntabwo mbizi.Ntabwo nabona uko mbivug ariko n’umugome.Umutoza mukuru nta kibazo twagiranye ariko uwungirije ntabwo ari umuntu mwiza."

Uyu myugariro yavuze ko yageze mu Rwanda yitwara neza,akora imyitozo neza ndetse azi uko agomba kwitwara ku batoza.

Yavuze ko nubwo byagendaga bityo yasuhuzaga abantu bose ariko uyu mutoza wungirije Khouda atamusuhuzaga.

Yavuze ko kubera kumwanga byageze naho bashaka kumutiza ngo ave muri iyi kipe none byarangiye agiye.

Tariki ya 17 Nyakanga 2023 nibwo Bindjeme yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC,aba umunyamahanga wa mbere utangajwe ko yaguzwe.

Uyu yaraje agaragaza ko ari hejuru cyane mu minota mike yahawe gusa abatoza ba APR FC bamwimye umwanya wo gukina bidasobanutse.

Imikino yose yahawe yagaragaje ko ari myugariro wo ku rwego rwo hejuru ariko ntabwo byakunze kuguma mu ikipe

Tariki ya 06 Gashyantare 2024 nibwo Bindjeme yagurishijwe muri Irak mu ikipe ya Al-Shorta SC.

Salomon BINDJEME Banga yashimiwe kuri uyu wa gatatu n’ubuyobozi bwa APR FC, nyuma yo kugurishwa $50 000, anasezera ku bakunzi ba APR FC bamuteruye ndetse bakaririmba izina rye cyane.

Ibyabaye nyuma y’umukino APR FC yanyagiyemo Marines FC ibitego 5-2,byagaragaje ko yari umukinnyi ukunzwe cyane n’abafana ba APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa