skol
fortebet

Umutoza yishimiye igitego cyo ku munota wa nyuma bimuviramo urupfu

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo, umupira w’amaguru wa Misiri watakaje umunyabigwi witwa Adham El-Selhedar,wabaye umukinnyi wa Ismaily ndetse yatozaga ikipe ya El-Magd SC yo mu cyiciro cya 2 muri icyo gihugu.
Uyu Adham El-Selhedar ejo yapfuye azize indwara y’umutima ubwo bakinaga na Al Zarka,ubwo yishimiraga igitego cyo ku munota wa nyuma ikipe ye yari itsinze.
Ikipe ya El-Magd yo muri Alexandria yari ihanganye na Al-Zarka ku mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wasaga nk’ugiye kurangira amakipe anganya (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, umupira w’amaguru wa Misiri watakaje umunyabigwi witwa Adham El-Selhedar,wabaye umukinnyi wa Ismaily ndetse yatozaga ikipe ya El-Magd SC yo mu cyiciro cya 2 muri icyo gihugu.

Uyu Adham El-Selhedar ejo yapfuye azize indwara y’umutima ubwo bakinaga na Al Zarka,ubwo yishimiraga igitego cyo ku munota wa nyuma ikipe ye yari itsinze.

Ikipe ya El-Magd yo muri Alexandria yari ihanganye na Al-Zarka ku mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wasaga nk’ugiye kurangira amakipe anganya 0-0.

Iyi kipe yo muri Alexandria ariko, yashoboye gutsinda igitego ku munota wa 92 ibona amanota atatu.

Mu kwishima, El-Selhedar yikubise hasi ahita ajyanwa mu bitaro. Nyuma yaje gupfira mu bitaro bya Al-Amriya muri Alexandria kandi byagaragaye ko indwara y’umutima ari yo mpamvu yamuteye urupfu.

El-Selhedar yamaze igihe kinini akinira ikipe ya Ismaily mu myaka ya za 90 kandi yatwaye igikombe cya Shampiyona yo mu Misiri ndetse n’ibikombe by’igihugu cya Misiri.

Nyuma yo kumarana igihe gito na Al-Sharkia, yerekeje mu butoza,ahera kuri Al-Ittihad yo muri Libiya ndetse yari no mu bakozi batoza ba Ismaily.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa