skol
fortebet

Umutoza Zelfani amereye nabi Rudasingwa Prince

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 05, Sep 2023

Umutoza Zelfani amereye nabi Rudasingwa Prince

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince avuga ko umutoza w’iyi kipe Zelfani Yamen ahora amushyira ku gitutu kugira ngo abe yava ku rwego rumwe akajya ku rundi.

Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira nibwo yagizwe umutoza wa Rayon Spots.

Ubwo yagirwaga umutoza bamwe mu bakinnyi abantu batekerezaga ko bashobora gusohoka muri iyi kipe, ni Rudasingwa Prince byavugwaga ko ashobora gutizwa.

Gusa akihagera uyu mutoza yagiye agaragaza ko mu mishinga ye harimo Rudasingwa Prince yanga kumurekura aho ndetse agenda amuha amahirwe atandukanye.

Rudasingwa Prince avuga ko uyu mutoza ikintu amufasha amushyira ku gitutu kugira ngo agire urwego avaho agire n’urwo ajyaho kandi akamubwira ko ntacyo wageraho utavunitse.

Ati “Ni umutoza ugerageza kunsunika, kuko ndacyari muto arabizi kandi muri Rayon Sports bakunda gukinisha ba rutahizamu b’abanyamahanga gusa aba ambwira ko byose bishoboka ntacyo wageraho udakoze cyane, agerageza kunsunika akanshyiraho igitutu kugira ngo ngire aho mva n’aho ngera.”

Rudasingwa Prince w’imyaka 20 yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana nayo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru.

Ivomo:Isimbi.rw

Ibitekerezo

  • Ariko namwe iyo title ubona iryamye nibyo uvuga. Amumereye nabi gute. kumotiva umukinyi nukumerera nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa