Umutoza Yamen Zelfani yatangaje ko ikipe ye yiteguye neza guhangana na Al Hilal Benghazi yo muri Libya muri CAF Confederation Cup aho ngo intego ari ukubyaza umusaruro amahirwe yo kuba bazakinira mu rugo imikino yombi.
Ibi yabyumvikanyeho na Kapiteni wa Rayon Sports,Rwatubyaye Abdul, wavuze ko abakinnyi batuje mbere yo gucakirana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kiri kwibanda ku mukino Rayon Sports ifitanye na Al Hilal Benghazi kuri iki cyumweru.
Ni ikiganiro kitabiriwe n’umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfan ndetse na Kapiteni Rwatubyaye Abdul.
Yagize ati "Twiteguye neza cyane kandi ni inzozi zacu nk’abakinnyi kuko buri wese aba ayirota. Turiteguye, ni imikino twafashe nk’amahirwe ya nyuma kuri twe.
Nta gitutu dufite giturutse hanze usibye icy’umutoza wacu.Abakinnyi turatuje dutegereje umunsi w’umukino ubundi tugakora ibyo tugomba gukora."
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, avuga ku kuba umukino ubanza ushobora kuzaba nta bafana bahari nayo ari amahirwe bafite.
Ati "Gukina nta bafana bahari na byo ni amahirwe kuri twe kuko na bo ntibazaba bafite. Ni umukino twafashe nk’uwo turi hanze, dufite icyizere kandi tuzakinisha umutima."
Yamen Zelfani utoza wa Rayon Sports yashimangiye ko ari gutegurira abakinnyi kumva ko abafana babahanze amaso mu rugendo rusubiza ikipe mumatsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo mu 2018.
Yagize ati "Icyizere cyo kugera mu matsinda ni cyinshi mu bafana ariko abakinnyi ndi kubabwira ko bagomba kubikorerakuko uyu mukino urakomeye cyane ni nka ’derby’.
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavuze ko nta mpungenge atewe no kuba abafana b’ikipe ye batazemererwa kureba umukino izakirwamo na Al Hilal Benghazi kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 24 Nzeri 2023.
Yagize ati“Buri wese arabizi ko dufite abafana benshi kandi badufasha mu mukino. Ntabwo ari ikibazo mu gihe bataboneka kuko nateguriye abakinnyi banjye kwitega buri kimwe mu mukino."
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavuze ko abakinnyi bose, barimo Youssef Rharb na Mugadam bari bafite imvune, bameze neza kandi biteguye umukino.
Umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederation Cup wagombaga kubera muri Libya tariki ya 15 Nzeri 2023 ariko kubera iki gihugu kibasiwe n’ibiza ntiwaba nubwo Rayon Sports yari yagezeyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *