skol
fortebet

Umutoza Zelfani yagaragaje umwihariko wa rutahizamu mushya wa Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 16, Aug 2023

Umutoza Zelfani yagaragaje umwihariko wa rutahizamu mushya wa Rayon Sports

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Rayon Sports,Yamen Zelfani, yavuze ko Umunya-Sudani, Eid Mudagam Abakar Mugadam uheruka kuza gukinira iyi kipe afite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda ibitego no kubirema.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kunganya na Al-Merreikh 0-0 mu mukino wa gicuti, Zelfani utoza Rayon Sports yavuze ko Eid Mugadam ari umukinnyi mwiza uzaba igitangaza imbere y’izamu.

Ati “Mugadam ni umukinnyi mwiza, mu mwaka w’imikino ushize yakinnye imikino myinshi ya Champions League muri Al Hilal kandi iyo badatsindwa kuri penaliti bari gukina ½ cyangwa umukino wa nyuma.”

Yakomeje agira ati “Tubonye umukinnyi mwiza, afite impano kandi akinira Ikipe y’Igihugu [ya Sudani]. Ndatekereza ko azadufasha mu busatirizi. Dukeneye abakinnyi barema uburyo bwinshi mu busatirizi, nzi ko Mugadam azabidukorera.”

Eid Mugadam yabaye umukinnyi wa 11 mushya uguzwe na Rayon Sports muri iyi mpeshyi nyuma ya: Simon Tamale, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable,Aruna Mussa Madjaliwa wamaze kubonerwa ibyangombwa,Luvumbu Héritier na Youssef Rharb bayigarutsemo,Kalisa Rashid, Mvuyekure Emmanuel na Charles Bbaale.

Rayon Sports izatangira umwaka w’imikino mushya wa 2023/24 ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama, ubwo izaba yakiriwe na Gasogi United mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Moya z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa