skol

Umuvandimwe wa Marcus Rashford yafunzwe ashinjwa gukubita umukunzi we

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Umuvandimwe wa Marcus Rashford yatawe muri yombi akekwaho gukubita umukunzi we nyuma yo kuvumbura ubutumwa kuri telefone ye buvuye ku mukinnyi wo muri Premier League.

Dane Rashford, w’imyaka 31, yari i Miami ubwo yari mu biruhuko muri Amerika ari kumwe n’umukunzi we Andrea Pocrnja.

Inshuti zabo zivuga ko aba bombi bafitanye umukobwa w’amezi 14, bari bafitanye ibibazo by’imibanire.

Dane ufite inzu ya miliyoni 1.2 z’amapound i Wilmslow, muri Cheshire, yaraye amajoro abiri muri gereza yo muri Miami Dade, mbere yuko mushiki we Chantelle yishyura amadorari 1.500.

Yahakanye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gusa agomba kwitaba urukiko ku ya 27 Ugushyingo.

Abakozi bo muri Hoteli Kimpton Angler y’inyenyeri enye bahamagaye abapolisi ubwo Andrea yanyuraga aho bakirira abashyitsi izuru rye riri kuva amaraso.

Raporo y’abapolisi ivuga ko Dane yavuze ko “yarebye muri telefone y’uyu mukunzi we agasangamo ubutumwa bugufi bw’undi mugabo”.

Yongeyeho ko Andrea yavuze ko yamukubise inshuro ebyiri mu maso “akoresheje ingumi” bari muri taxi ya Uber mu nzira basubira muri hoteli saa cyenda n’igice za mu gitondo.

Uyu mugabo we yavuze ko yamusunitse.

Raporo ivuga ko mu cyumba cyabo hari ukundi gushwana kwabaye ubwo Andrea yageragezaga kubona ijambo ryibanga rya wifi kugira ngo ashobore kuzimya telefoni ye.

Uwahaye The Sun amakuru avuga ko umukinnyi wa Manchester United n’Ubwongereza Marcus w’imyaka 26, yababajwe cyane n’ifatwa ry’uyu muvandimwe we kuwa 20 Ukwakira.

Yagize ati: “Marcus yagize ibihe bitoroshye mu kibuga kandi ibintu byo mu buzima bwe bwite byabigizemo uruhare.

Yatandukanye n’umukunzi we Lucia - none haje ibi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa