Umuvandimwe wa Messi yibasiye FC Barcelona anahishura impamvu imwe yatuma ayisubiramo
Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

Umuvandimwe wa Lionel Messi yatangaje ko uyu munyabigwi atazigera yongera gusubira muri FC Barcelona yakoreyemo amateka keretse iyi kipe iramutse yirukanye Perezida wayo Joan Laporta.
Messi yamaze imyaka 20 mu ikipe ya FC Barcelona nyuma yo kuzamukira mu ishuri ryayo.
Icyakora ubukungu bwabaye ikibazo muri iyi kipe y’inyabigwi bituma itandukana n’uyu mukinnyi wayo w’ibihe byose muri 2021 yerekeza i Paris.
Nyuma yo kugenda kwa Messi, Barca yakomeje kurwana n’ibibazo by’ubukungu by’umwihariko (...)
Umuvandimwe wa Lionel Messi yatangaje ko uyu munyabigwi atazigera yongera gusubira muri FC Barcelona yakoreyemo amateka keretse iyi kipe iramutse yirukanye Perezida wayo Joan Laporta.
Messi yamaze imyaka 20 mu ikipe ya FC Barcelona nyuma yo kuzamukira mu ishuri ryayo.
Icyakora ubukungu bwabaye ikibazo muri iyi kipe y’inyabigwi bituma itandukana n’uyu mukinnyi wayo w’ibihe byose muri 2021 yerekeza i Paris.
Nyuma yo kugenda kwa Messi, Barca yakomeje kurwana n’ibibazo by’ubukungu by’umwihariko perezida wayo Laporta wagarutse atorwa nka Perezida.
Laporta yasezeranyije ko azakora ibishoboka byose agatuma Messi aguma Camp Nou ariko ntiyabishoboye birangira acitse iyi kipe y’inyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi.
Byavugwaga ko Messi ashobora gusubira Nou Camp kuko agiye gusoza amasezerano muri PSG,ariko umuvandimwe we Matias yizera ko nta mahirwe na make yatuma uyu mukinnyi asubira hariya ngo keretse iyi kipe yirukanye perezida wayo Laporta.
Aganira n’urubuga rwa Twitch rw’umwana we, Matias yagize ati: "Nabonye inkuru ya SPORT ivuga ngo ’Messi ashobora gusubira i Barcelona’nahise nyiseka.Ntabwo tuzasubira i Barcelona,turamutse tubikoze twaba tugiye guhanagura byose,kwirukana,by’umwihariko Joan Laporta w’indashima nyuma y’ibyo Messi yakoreye Barcelona.
Abaturage b’i Barcelona ntabwo bamufashije.Abaturage bagombaga kujya hanze bakigaragambya bavuga ngo reka Laporta agende Messi ahagume.Abanya Catalonia n’abagambanyi.
Uyu muvandimwe wa Messi yageze aho arakabya avuga ko iyi kipe yamamaye ku isi kubera ibyo Messi yayikoreye aho yayifashije gutwara La Liga 10 na Champions League enye.
Ati "Barcelona yatangiye kumenyekana ku isi kubera Messi,mbere y’aho abantu bari bazi Madrid gusa."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *