Umuvugizi wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze kubijyanye no kwiyamamaza kwa Jean Fidele
Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ku makuru amaze iminsi avuga ko perezida uwayezu Jean Fidele atazongera kwiyamariza kuyobora iy’ikipe avuga ko ntaho yigeze abitangariza.
Hashize iminsi havugwa ibibazo bitandukanye mu ikipe ya Rayon Sports ,byatumye hagenda haza inkuru zivuga ko bamwe mubayobozi b’iyikipe bashobora gufata umwanzuro wo kutazongera kwiyamamaza mu matora ataganyijwe mu kwakira 2024.
Muri abo harimo perezida wa Rayon Sports Jean Fidele,byagiye bivugwa ko yamaze kwandikira abantu bamwe na bamwe muri Rayon Sports abamenyesha ko atangera kwiyamamaza.
Roben Ngabo umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko ibivugwa ari ibinyoma kuko nta wigeza ubigaragaza.
Ati "iryo tsinda bavuga ko yandikiye muri group ya WhatsApp habuze n’umuntu ufata ifoto yabyo ngo abyerekane ? Mu bantu magana angahe baba bari muri gurupe habuze n’umuntu uzana ibimenyetso ngo twese tubibone? Rero ibyo bihuha abantu babyirinde."
Yongeyeho ko perezida uwayezu Jean Fideli arajwe inshinga n’amatora
Yakomeje avuga ko Uwayezu Jean Fidele arajwe inshinga n’ubuzima bwa Rayon Sports.
Ati "ntabwo umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ikijyanye n’amatora ari cyo kintu kimuraje inshinga, ikimuraje inshinga ni ugushyira ubuzima bwa Rayon Sports ku murongo kugeza ku munsi amatora azaberaho, harimo no gutegura amatora nk’uko biri mu nshingano za komite nyobozi, ibindi kwiyamamaza no kutiyamamaza igihe kizagera abivugeho."
Amatora yo muri Rayon Sports ateganyijwe mu Kwakira 2024 ari nabwo Manda ya Uwayezu Jean Fidele izaba irangiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *