skol
fortebet

Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC yasabye imbabazi abakunzi bayo

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 25, Jul 2026

Umuyobozi w'Icyubahiro Wungirije wa APR FC yasabye imbabazi abakunzi bayo

Sponsored Ad

skol

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia muri CECAFA Kagame Cup 2026, avuga ko abakinnyi bagiye kwisubiraho.

Mu ijoro ryakeye APR FC yanyagiwe na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup.

Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba APR FC bose batashye bababaye cyane ndetse na Afande Mubarakh yahise ajya kuganiriza abakinnyi n’abatoza.

Gen Mubarakh Muganga akaba yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC abinyujije kuri Radio Rwanda.

Ati "Ku bakunzi ba APR FC n’abakunzi ba ruhago muri rusange mwari mwaje kudushyigikira mu mukino ubanza wa CECAFA Kagame Cup. Mu izina rya APR FC ndagira ngo nsabe imbabazi ko twaraye tubabihirije intangiriro y’irushanwa. Abakinnyi bitwaye nabi cyane.”

“Nyuma y’umukino nafashe umwanya wo guhita mbasanga aho bari bari. Abatoza n’abakinnyi nabagaragarije ko ibyo bakoze bidafite uko bivugwa, dusoza basaba imbabazi mwese kandi bahiga ko intego ari intsinzi. Nanjye mu izina rya bose, ndongera kubasaba imbabazi ngo muzaze abakinnyi bahigure. Murakoze.”

APR FC izagaruka mu kibuga tariki ya 27 Nyakanga 2026 ikina na Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa