skol
fortebet

Umuyobozi wa APR FC yatangaje ko Kapiteni Jacques agomba guhanwa bitandukanye

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, ari mu bihano bishobora no gutuma asezererwa kubera imyitwarire mibi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uko rutahizamu w’ikipe ya APR FC, akanayibera kapiteni Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’ikipe akagenda ntawe asabye uruhushya.

Kuri ubu ubuyobizi bw’iyo kipe buvuga ko kuba ari umuyobozi w’abandi bakinnyi agomba guhanwa birenze uko abandi bahanwa, bityo ko ari mu bihano bunahishura ko ashobora gutandukana n’iyo kipe.

Aganira n’itangazamakuru, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ibyo Tuyisenge yakoze atari ibintu byoroshye, cyane ko ari umuyobozi w’abandi bakinnyi.

Yagize ati "Jacques Tuyisenge yavuye mu mwiherero adasabye uburenganzira kandi ni kapiteni ashobora kuvugana n’uwo ari we wese, icyo gikorwa rero ntabwo twagifashe nk’ikintu cyoroshye kuko ni kapiteni. Kapiteni agomba guhanwa birenze iby’abandi, ari mu bihano rero igihe tuzumva ko bihagize tuzabamenyesha muzaba mubibona mu kibuga."

Umuyobozi wa APR FC yongeyeho ko JacquesTuyisenge akiri umukinnyi wabo, ariko ko igihe yazasezererwa bazabitangaza.

Ati "Twe rero (APR FC) nta mukinnyi kamara cyangwa abakinnyi kamara, utagaragaje imyitwarire isabwa tumushyira mu bihano byaba ngombwa tukamusezerera. Uyu munsi rero Jacques Tuyisenge ni umukinnyi wacu ntabwo twari twamusezerera, umunsi twamusezereye tuzabibabwira."

Tuyisenge umaze igihe atagaragara muri APR FC ari kugana ku musozo w’amasezerano ye, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, dore ko yayigezemo muri Nzeri 2020 ariko akaba mu myaka ibiri ayimazemo ataratanze umusaruro yari yitezweho, yewe bikaba biri no mu byatumye abura umwanya wo gukina bivugwa ko biri mu byo yapfuye n’umutoza Adil Mohamed wa APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa