Umuyobozi wa APR FC yabwiye abakinnyi ibintu bikomeye bagomba kwirinda mu biruhuko
Yanditswe: Friday 23, Dec 2022
Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yasangiye n’abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire.
Mbere y’uko bajya gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo, Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yasangiye n’abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire.
Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo wasozaga imikino ibanza, wakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 22/12/2022 kuri (…)
Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yasangiye n’abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire.
Mbere y’uko bajya gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo, Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yasangiye n’abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire.
Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo wasozaga imikino ibanza, wakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 22/12/2022 kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, aho APR F.C yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1.
Ni ugusangira kwabereye muri Serena Kivu Hotel mu Karere ka Rubavu kukaba kwaranzwe n’ibiganiro byo kwisuzuma, hagamijwe gushima ibyiza byagezweho no kureba uburyo bwo kubisigasira, ndetse no kunoza ibitaranoze mu mikino ibanza ya shampiyona.
Mu mpanuro yatanze, Chairman wa APR F.C, Lt.Gen MK MUBARAKH yashimye cyane abakunzi b’iyi kipe batahwemye kuyiba hafi, haba mu bihe byiza no mu bindi bihe bamwe bashyiraga imbaraga mu kubaca intege ariko bakanangira, bagakomeza kuba abanyamurava, berekana ko badatezuka ku ntego.
Yakomeje yibutsa abakinnyi ba APR F.C ko urugamba rugikomeje kandi rugeze mu mahina, kuko hasojwe imikino ibanza hakaba hagiye gutangira imikino yo kwishyura, Intego ikaba igikombe bityo ikipe yabo igakomeza kuba ubukombe.
Yaboneyeho kubasaba kudapfusha ubusa imbaraga zabo mu biruhuko bahawe, ahubwo bagakomeza kwitoza kugirango bazagaruke batyaye.
Yabasabye kandi kwirinda kwitabira imikino yo kwishimisha cyangwa iy’ubusabane itari ku ngengabihe y’amarushanwa ya FERWAFA, bakazirikana ko ari abakinnyi b’umwuga.
Mu izina rya bagenzi be, Kapiteni wa APR F.C, Manishimwe Djabel yasabye imbabazi Ubuyobozi bw’iyi kipe n’abakunzi bayo muri rusange, kuko batitwaye neza uko bikwiye mu mikino ibanza, yizeza ko mu mikino yo kwishyura bazakosora ibitaranoze byose.
Yaboneyeho gusaba abakunzi ba APR F.C kurushaho kubashyigikira muri iyi mikino yo kwishyura, by’umwihariko mu mikino APR F.C izaba yakiriye.
Kugeza ubu APR F.C iri ku mwanya wa 2 n’amanota 28 inganya na Rayon Sports, zikarushwa na AS Kigali amanota abiri.






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *