Umuyobozi wa APR FC yagaragaje gushidikanya ku gitego batsinzwe na Rayon Sports
Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

Mu butumwa yageneye abafana,Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Muganga,yashimiye abafana bashyigikiye iyi kipe i Huye nubwo ngo batsinzwe igitego "cyemejwe hakiri kare,"
Uyu muyobozi yihanganishije abafana bagiriwe nabi, abizeza ko inzego zibishinzwe zizabaha ubutabera.
Ati "Ubuyobozi bwa APR FC, mbere na mbere twihanganishije abakunzi b’ikipe yacu n’abafana basagariwe ubwo bari bavuye ku mukino i Huye. Turizera ko abakomeretse barimo gukira kandi twizeza ko inzego z’Ubutabera za Leta ko zizabaha (...)
Mu butumwa yageneye abafana,Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Muganga,yashimiye abafana bashyigikiye iyi kipe i Huye nubwo ngo batsinzwe igitego "cyemejwe hakiri kare,"
Uyu muyobozi yihanganishije abafana bagiriwe nabi, abizeza ko inzego zibishinzwe zizabaha ubutabera.
Ati "Ubuyobozi bwa APR FC, mbere na mbere twihanganishije abakunzi b’ikipe yacu n’abafana basagariwe ubwo bari bavuye ku mukino i Huye. Turizera ko abakomeretse barimo gukira kandi twizeza ko inzego z’Ubutabera za Leta ko zizabaha ubutabera bwuzuye."
Yakomeje avuga ko bagaragaje urwego rwo hejuru mu mifanire nubwo batsinzwe igitego cyemejwe hakiri kare.
Ati "Turashimira cyane abakunzi ba APR FC batayitengushye, bakamanuka i Huye bagashyigikira ikipe kuva umukino utangiye kugeza urangiye. Mwagaragaje umurava mufana cyane kandi mu kinyabupfura. Ntimwaciwe intege n’igitego cyemejwe hakiri kare cyane. Mukomereze aho ndetse murusheho."
Yakomeje abibutsa ko urugamba rugikomeje, bityo na bo badakwiye gucika intege, ahubwo basabwa kuba hafi ikipe yabo bahereye ku mukino wa Etincelles FC.
Ati "Turizera ko abakinnyi bacu bazi icyo basabwa muri uru rugamba. Natwe, ibyo tubagomba babifite byose kandi bahishiwe ibyiza kurushaho."
Nyuma y’Umunsi wa 19, APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 37, ikurikiwe n’amakipe ya AS Kigali, Gasogi United na Rayon Sports anganya amanota 36.
Ibitekerezo
Hahaha, ngo igitego cyemejwe hakiri kare! Bingahe se mwagiye mutsindisha intoki bikemerwa. Mwibuka hangwa igitego cya Sarpong babyita ko yaraririye kandi bitaribyo? Mwihangane usibye ko gushidikanya mwanakureka kuko umuzamu wanyu umupira yawugaruriye inyuma y’umurongo mbere yuko unidunda. Mwitonde mubirebe neza yanaguye inyuma muri filet.