skol

Umuyobozi wa APR FC yahaye ubutumwa abafana nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC

Yanditswe: Saturday 08, Oct 2022

featured-image

Umuyobozi wa APR FC,Lt Gen Muganga Mubarakh,yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC yari imaze imyaka 5 itayitsinda ibitego 2-1
mu butumwa yahaye Radio Rwanda yasabye abafana ba APR FC imbabazi,avuga ko hagiye gushakishwa igisubizo kirambye.
Yagize ati"Nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse kandi turi mu gushaka igisubizo cyabyo kirambye".
Yongeyeho ko "ikinyabupfura" ari yo nkingi ya byose kandi (…)

Umuyobozi wa APR FC,Lt Gen Muganga Mubarakh,yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC yari imaze imyaka 5 itayitsinda ibitego 2-1

mu butumwa yahaye Radio Rwanda yasabye abafana ba APR FC imbabazi,avuga ko hagiye gushakishwa igisubizo kirambye.

Yagize ati"Nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse kandi turi mu gushaka igisubizo cyabyo kirambye".

Yongeyeho ko "ikinyabupfura" ari yo nkingi ya byose kandi ko abakinnyi ba APR FC bakinira ikipe y’ingabo.

Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed yagaragaje ko atari kubona neza ikibazo abakinnyi be bafite.

Yagize ati "Ndashima Imana,gutsindwa bwa mbere muri shampiyona ni ibisanzwe kandi bibaho. Hari abakinnyi by’umwihariko bakuru batari bari mu mukino".

Twagize ibihe bikomeye mu mukino n’ubwo twagize amahirwe tugatsinda igitego cya mbere ndetse tukarangiza igice cya mbere tuyoboye.

Ni ngombwa ko umuntu avugisha ukuri n’ubwo mu gice cya mbere twari twatsinze ariko twakinaga bidashimishije. Ntabwo nshidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi, sinshidikanya ku bushobozi bafite bwo guhuza umukino ariko uyu munsi bakinaga nabi."

Ibitekerezo

  • Oyape muratubabaza bitavurwa kugeza dutsingwanabugesera eregaikipesi yumunumwe kukosiweisimishawenyine kandiigisubizo cyirangiranocyo kiraturwazape

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa