Umuyobozi wa FC Barselona yakuyeho urujijo kuri Nico Williams
Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2024

Umuyobozi ushinzwe kugura abakinnyi muri FC Barselona Anderson Luis de Souza ’Deco’ yatangaje ko ikipe ya Barca itigeze isinyisha Nico Williams, kuko ifite abandi bakinnyi bakora ibirenze ibyo akora.
Deco yavuze ko umwanya Nico Williams akinaho, ikipe ya FC Barselona ihafite Umunya-Brasil Raphinha, umunya –Esipanye Ferran, Umunya –Esipanye Ansu Fati , Lamine ,Fermin ndetse na Dani Olmo bose Bakomoka muri Esipanye.
Yagize ati” Dani Olmo twasinyishije ashobora kudukinira imyanya irenga umwe mu kibuga , kurusha uko twari gusinyisha umukinnyi uca kuruhande gusa, utari kugira ahandi yakina”.
Yakomej agira ati” Twasinyishije Dani Olmo nk’umukinnyi wo hagati tutari dufite”. Hari abandi bakinnyi beza ariko Olmo niwe twari dukeneye”.
“ Olmo afite inzara yo gutsinda ,Barca ifite abakinnyi batandukanye banyotewe no gukina umupira ndetse bakabona instinzi”.
Deco kandi yavuze kubakinnyi ba FC Barselona bifuzwa n’ayandi makipe.
Yagize ati” Tumaze igihe twubaka ikipe ,igitekerezo ntago ari ugusubira inyuma , intego n’ugutera imbere ntago ari ugusubuira inyuma”.
Ikipe ya FC Barselona imaze gukina imikino 4 muri shampiyona ya Esipanye ikaba ifite amanota 12 kuri 12 ,izigamye ibitego 10 ,ikaba iri ku mwanya wa mbere.
FC Barselona izagaruka mu kibuga Tariki ya 15 Nzeri 2024, aho izajya gusura ikipe ya Girona mu nukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Esipanye, Laliga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *