Umuyobozi wa FFF yegujwe kubera gusuzugura Zinedine Zidane
Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

Noël Le Graët wari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa [FFF], nyuma y’amagambo yavuze asuzugura Zinedine Zidane birangiye asabwe kwegura ku nshingano ze.
Uyu yegujwe kubera iperereza bivugwa ko ari gukorwaho ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa FFF ndetse no guhohotera bishingiye ku gitsina.
Ibi birego byasembuwe n’amagambo aheruka kuvuga ku munyabigwi Zinedine Zidane.
Mu kiganiro Perezida wa FFF, Noël Le Graët, yagiranye na RMC ku Cyumweru gishize yavuze ko atari (...)
Noël Le Graët wari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa [FFF], nyuma y’amagambo yavuze asuzugura Zinedine Zidane birangiye asabwe kwegura ku nshingano ze.
Uyu yegujwe kubera iperereza bivugwa ko ari gukorwaho ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa FFF ndetse no guhohotera bishingiye ku gitsina.
Ibi birego byasembuwe n’amagambo aheruka kuvuga ku munyabigwi Zinedine Zidane.
Mu kiganiro Perezida wa FFF, Noël Le Graët, yagiranye na RMC ku Cyumweru gishize yavuze ko atari kwitaba Zidane iyo amuhamagara amusaba akazi ndetse yongeraho ko yajya aho ashaka.
Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe ku cyo atekereza kuri Zinedine Zidane utarahawe akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ahubwo Didier Deschamps akongererwa amasezerano
Uyu mugabo w’imyaka 81 yavuze ko umusaruro Zidane yagize nka Kapiteni wa Les Bleus atari wo gusa watuma ahabwa gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Noël Le Graët yavuze kandi ko atazi ndetse atanitaye ku byo Zidane yagezeho.
Ati “Simbyitayeho habe na gato, ashobora kujya aho yifuza hose. Yajya mu ikipe y’igihugu cyangwa indi iyo ari yo yose ntabwo bindeba. Zidane buri gihe aba ari hejuru, afite n’abamukunda benshi harimo n’abifuzaga ko Deschamps agenda.”
Yakomeje agira ati "Zidane yaba yaragerageje kumpamagara?Oya rwose,nta nubwo nari kwitaba telefoni ye.Kumubwira ngo ashake akandi kazi?nakore gahunda ashake indi kipe cyangwa ikindi gihugu atoza."
Uku kwishongora kwababaje bikomeye Kylian Mbappé n’abandi bantu bazwi muri ruhago, kwifata birabananira,bamagana uyu mugabo
Mbappe yagize ati “Zidane ni u Bufaransa, ntabwo tugomba kumusuzugura kuri ruriya rwego.”
Noel Le Graet, yahagaritswe ku nshingano ze uyu munsi ahita asimbuzwa umwungirije,Philippe Diallo,by’agateganyo nkuko BFM TV ibitangaza.
Aya makuru asohotse nyuma y’inama y’igitaraganya yahuje komite y’iri shyirahamwe.
Le Graet, 81,yashinjwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yaje guhakana gusa kubahuka Zinedine Zidane,wafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi 1998 byamutaye hanze.
Ibitekerezo
#IBIMENYETSO 10 #BYAKUBURIRA KO, PROSTATE YAWE ITANGIYE GUKORA NABI
+250789502321
#Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza #intanga ngabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo gashobora #gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.
Ni bande bibasirwa cyane n’uburwayi bwa Prostate ?
Ubusanzwe #Prostate ni urugingo rufitwe n’abantu b’igitsina gabo gusa. Uko rero umuntu agenda asatira izabukuru ni nako ibyago byo kurwara Prostate byiyongera.
Abashakashatsi bavuga ko guhera ku #myaka 40,Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi,bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara #kanseri yayo.Ni byiza rero kuyirinda hakiri kare kuko ishobora kugukururira #ingorane zikomeye.
Ibimenyetso 10 byakuburira ko Prostate yawe itangiye gukora nabi
1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
3. Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
4. Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
5. Kubona amaraso mu nkari.
6. Kugira amaraso mu masohoro.
7. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
8. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
9. Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
10. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.
Ni gute wakwirinda ibyago byo kurwara Prostate ?
Mu kwirinda indwara zifata Prostate jya wita kuri ibi bikurikira:
• Jya wita ku mirire iboneye cyane cyane niba urengeje imyaka 40, ujye uhekenya karoti byibuze 1 ku munsi ndetse no kurya amafi bitari kenshi cyane.
• Jya ukora imyitozo ngororamubiri byibuze gatatu mu cyumweru
• Irinde umubyibuho ukabije
Wari uzi ko hari imiti wakoresha yizewe mu kuvura ndetse no kwirinda indwara zifata Prostate?
Ubu hari imiti yabonetse ikoze mu bi