skol
fortebet

Umuyobozi wa Kiyovu Sports yashinje umunyamakuru gushaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 04, Sep 2023

Umuyobozi wa Kiyovu Sports yashinje umunyamakuru gushaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye

Sponsored Ad

skol

Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana François Régis ‘Général’, yatangaje ko yabeshyewe n’Umunyamakuru wa Radio 10, Mucyo Antha, ku byo kwirukana Mvukiyehe Juvénal mu ikipe.

Uyu munyamakuru yari yatangaje ko hari ubutumwa yahawe na Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana François Régis, ko agiye kwirukana Mvukiyehe Juvénal n’abakinnyi yaguze.

Uyu kuri Radio 10 yagize ati "Nyuma y’umukino [Bugesera FC na Kiyovu Sports],general yarampamagaye arambwira ati Antha uzantangire ubu butumwa:’Ndimo ndashaka uburyo nirukana Juvenal muri Kiyovu Sports,ndimo ndashaka uburyo nirukana abakinnyi bose baguzwe nawe muri Kiyovu Sports."

Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana François Régis ‘Général’,yabwiye IGIHE ati "Ibyo Antha yavuze ntabwo ari byo ni ukumbeshyera cyangwa se hakaba hari abari kumukoresha ngo bateze umwuka mubi muri Kiyovu."

Ibi biri kuba mu gihe iyi kipe iheruka gutsindwa ibitego 4-0 na Bugesera FC itari imeze neza muri shampiyona.

Kiyovu Sports yasabye imbabazi abakunzi bayo ndetse ibizeza ko izagarukana imbaraga ku mukino wa Gasogi United ikabashimisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa